Perezida Kagame yageze muri Antigua na Barbuda kwitabira inama ya Commonwealth

Aimable Dusabimana ·

Perezida Kagame yageze muri Antigua na Barbuda kwitabira inama ya Commonwealth

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Mujyi wa St. John’s muri Antigua na Barbuda ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2026, aho yitabiriye inama ya 28 ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth.

Nyuma yo kuhagera ku gicamunsi, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma, ndetse n’abatumirwa b’imena, mu birori byabaye ku mugoroba wo kwizihiza imyaka 45 Antigua na Barbuda imaze ibonye ubwigenge.

Ibyo birori byaranzwe n’akarasisi k’umuhango ko kwizihiza ubwigenge bw’iki gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes, cyabonye ubwigenge ku wa 1 Ugushyingo 1981.

Inama ya Commonwealth izwi nka CHOGM, yatangiye ku wa 1 Ugushyingo ikazageza ku wa 4 Ugushyingo 2026, ihurije hamwe abayobozi b’ibihugu bigize uyu muryango kugira ngo baganire ku bufatanye, ishoramari n’ibindi bibazo bihuriweho.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko ishyira imbere kwihutisha ubufatanye n’ishoramari hagamijwe guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza mu bihugu bigize Commonwealth.

Mu ngingo zitezweho kuganirwaho harimo ubucuruzi, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ikoranabuhanga, iterambere rirambye n’ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije ibihugu bigize uyu muryango.

Commonwealth igizwe n’ibihugu 56 byo muri Afurika, Aziya, Amerika, ibirwa bya Caraïbes, u Burayi n’inyanja ya Pasifika, bituwe n’abaturage bagera kuri miliyari 2,7.

Perezida Kagame yanifatanyije n’abandi batumirwa b’imena, mu birori byabaye ku mugoroba wo kwizihiza imyaka 45 Antigua na Barbuda imaze ibonye ubwigenge

U Rwanda rwinjiye muri Commonwealth mu 2009, ruza no kwakira inama ya 26 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize uyu muryango, yabereye i Kigali mu 2022.

Inama iheruka yabereye muri Samoa mu 2024, mu gihe iya 2026 yakiriwe na Antigua na Barbuda, igihugu kiri mu birwa bya Caraïbes.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza