Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi guhagararira ibihugu bine na EU mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye impapuro zemerera abahagarariye ibihugu bine n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gutangira ku mugaragaro inshingano zabo mu Rwanda.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, muri Village Urugwiro, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Mu bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo harimo Ambasaderi Henrik Nilsson w’Ubwami bwa Suwede, na Ambasaderi Huh Jungae wa Repubulika ya Koreya, izwi nka Koreya y’Epfo.
Perezida Kagame yakiriye kandi Tinyiko George Hlungwane, uhagarariye Repubulika ya Afurika y’Epfo mu Rwanda, ndetse na Jérémie Blin, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda.
Undi wamushyikirije impapuro z’inshingano ni El Houssein Ould Nagi, Ambasaderi wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Mauritania mu Rwanda.
Aba badipolomate batanu bashyikirije Umukuru w’Igihugu impapuro z’inshingano, ari wo muhango ubemerera gutangira ku mugaragaro imirimo yo guhagararira ibihugu n’umuryango byabatumye mu Rwanda.
Ambasaderi Henrik Nilsson wa Suwede na Tinyiko George Hlungwane wa Afurika y’Epfo bari mu badipolomate bemerewe guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 4 Werurwe 2026. Bombi bafite icyicaro i Kigali.
Ku wa 25 Kanama 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yari yakiriye kopi z’impapuro z’inshingano za Tinyiko George Hlungwane, amwizeza ubufatanye mu gihe azaba akora inshingano ze.
Ishyirwaho ry’uyu mudipolomate rije mu gihe u Rwanda na Afurika y’Epfo byari byatangiye ibiganiro byo kuzahura umubano wabyo, nyuma y’igihe wari umaze urimo ibibazo.
Ku rundi ruhande, Ambasaderi Huh Jungae wa Koreya y’Epfo yari yashyikirije Minisitiri Nduhungirehe kopi z’impapuro z’inshingano ku wa 15 Nzeri 2026.
Ni we mugore wa mbere woherejwe na Koreya y’Epfo nka Ambasaderi wayo mu Rwanda.
Ambasaderi Jérémie Blin, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yari na we yashyikirije Minisitiri Nduhungirehe kopi z’impapuro z’inshingano ku wa 10 Nzeri 2026.
Blin asanzwe afite ubunararibonye mu kazi ka dipolomasi, aho yabaye uhagarariye by’agateganyo Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 2019 na 2021, ndetse aza kuba Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi.
Ambasaderi El Houssein Ould Nagi wa Mauritania we afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia, nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Mata 2026.
Gushyikiriza Umukuru w’Igihugu impapuro z’inshingano ni umwe mu mihango y’ingenzi muri dipolomasi, kuko ari wo wemeza ku mugaragaro ko umudipolomate yemerewe guhagararira igihugu cyangwa umuryango wamwohereje.
Aba badipolomate bashya bazaba bafite inshingano zo gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibihugu cyangwa umuryango bahagarariye, mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi, ishoramari n’iterambere.
Amb. Tinyiko George Hlungwane wa Afurika y’Epfo yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda
Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera Amb. Jérémie Blin guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda (EU)
President Kagame yakiriye impapuro za El Houssein Ould Nagi wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Mauritania
Muri Village Urugwiro, President Kagame yakiriye impapuro zemerera Amb Henrik Nilsson w’Ubwami bwa Sweden guhagararira icyo gihugu
Mu bakiriwe uyu munsi na Perezida Kagame, harimo na Amb. Huh Jungae wa Repubulika ya Koreya
Amb. Huh Jungae ni we Ambasaderi wa mbere w’umugore woherejwe mu Rwanda na Repubulika ya Koreya