Perezida Kagame yakiriye Serap Güler, baganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Budage

Ibanze ·

Perezida Paul Kagame na Serap Güler bahana ibiganza muri Village Urugwiro

Perezida Paul Kagame yakiriye Serap Güler, Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage, baganira ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Ku gicamunsi cyo ku wa 20 Ukwakira 2026, nibwo Perezida Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro i Kigali, Serap Güler, Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage.

Ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye bisanzwe hagati y’u Rwanda n’u Budage, by’umwihariko mu nzego zifitiye ibihugu byombi akamaro.

Ibiro bya Perezida wa Repubulika byagize biti:

“Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye bwagutse hagati y’u Rwanda n’u Budage mu nzego zifitiye impande zombi akamaro.”

Serap Güler, wakiriwe na Perezida Kagame, afite inshingano za Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage kuva ku wa 6 Gicurasi 2025.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza