Perezida Kagame yasubije Ramaphosa, ashimangira ko African Grand Prix ari iya Afurika yose

Aimable Dusabimana ·

Perezida Kagame yasubije Ramaphosa, ashimangira ko African Grand Prix ari iya Afurika yose

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ku butumwa bwo gushimira u Rwanda n’ubushake yagaragaje bwo kurufasha kwakira Formula 1. Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo African Grand Prix ibe irushanwa rihesha ishema umugabane wa Afurika wose.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ku butumwa bwo gushimira u Rwanda nyuma yo kugirana amasezerano y’imyaka 10 na Formula 1 yo kwakira irushanwa rya African Grand Prix, ndetse n’ubushake yagaragaje bwo gutanga ubufasha mu myiteguro yaryo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye amagambo ya Ramaphosa, anashimangira ko u Rwanda rwifuza gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere amasiganwa y’imodoka ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati:

“Ndabashimiye, muvandimwe wanjye Perezida Cyril Ramaphosa, ku butumwa bwanyu bwo kudushimira no ku bushake mwagaragaje bwo kudufasha. Dutegerezanyije amatsiko gukorana namwe n’abandi bose dusangiye iki cyerekezo, kugira ngo African Grand Prix ibe irushanwa rya Afurika koko mu buryo bwose bushoboka, kandi duteze imbere amasiganwa y’imodoka ku mugabane wacu.”

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwaje nyuma y’uko Ramaphosa yari yashimiye u Rwanda ku masezerano rwagiranye na Formula 1, agaragaza ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere siporo muri Afurika.

Ramaphosa yavuze ko aya masezerano ari ikimenyetso cy’ubushobozi bw’u Rwanda n’ubw’umugabane wa Afurika mu kwakira ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Yongeyeho ko Afurika y’Epfo, nk’igihugu gifite ubunararibonye mu kwakira Formula 1 n’ibindi bikorwa mpuzamahanga, izishimira gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose yasabwa.

African Grand Prix igamije guteza imbere Afurika yose

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bushimangira icyerekezo yagaragaje ku wa 13 Ukwakira 2026, ubwo hatangazwaga ku mugaragaro amasezerano yo kwakira African Grand Prix.

Icyo gihe yavuze ko kugaruka kwa Formula 1 muri Afurika atari intsinzi y’u Rwanda gusa, ahubwo ari iy’umugabane wose, umaze imyaka isaga 30 utakira iri rushanwa.

Yagaragaje ko u Rwanda rwifuza ko African Grand Prix yazabera mu Bugesera yazabera urugero ibindi bihugu byo muri Afurika, ku buryo mu gihe kiri imbere na byo byazashobora kwakira amasiganwa nk’ayo.

Formula 1 izabera mu Bugesera

Ku wa 13 Ukwakira 2026, Formula 1 yatangaje ko yagiranye n’u Rwanda amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira African Grand Prix, izatangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.

Iri rushanwa rizabera ku kibuga cyihariye kizubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa. Biteganyijwe ko kizaba cyujuje ibisabwa na FIA ku bibuga by’amasiganwa ya Formula 1.

Aya masezerano azatuma Formula 1 igaruka muri Afurika ku nshuro ya mbere kuva mu 1993, ubwo iri rushanwa riheruka kubera muri Afurika y’Epfo, ku kibuga cya Kyalami.

U Rwanda rwitezweho kubyaza iri rushanwa amahirwe mu bukerarugendo, ishoramari, guhanga imirimo no guteza imbere ubumenyi bw’urubyiruko mu by’ikoranabuhanga n’amasiganwa y’imodoka.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza