Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bayobozi mu muhango wo gutangiza CHOGM 2026

Aimable Dusabimana ·

Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bayobozi mu muhango wo gutangiza CHOGM 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2026, yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), izwi nka CHOGM, iri kubera muri Antigua na Barbuda.

Uyu muhango wabereye mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhanzi n’Imyidagaduro (National Performing Arts Centre), mu Mujyi wa St. John’s, witabirwa n’Umwami Charles III w’u Bwongereza, Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, abakuru b’ibihugu na za guverinoma ndetse n’abandi banyacyubahiro mpuzamahanga.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yifatanyije n’aba bayobozi mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi nama ya 28 ya CHOGM.

Inama ya CHOGM 2026 iraba kuva ku ya 1 kugeza ku ya 4 Ugushyingo, ikaba ifite insanganyamatsiko igamije kwihutisha ubufatanye n’ishoramari biganisha ku iterambere n’ubukungu bw’ibihugu bigize Commonwealth.

Mu ijambo rye mu muhango wo gufungura iyi nama, Umwami Charles III yashishikarije abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth gukomeza gushyira imbaraga mu bufatanye butanga umusaruro, ishoramari, ubucuruzi no kurengera ibidukikije.

Yagaragaje ko ari ngombwa kubaka umuryango utuma urubyiruko rugira icyizere cy’ejo hazaza, ndetse n’ibihugu bifite ubushobozi buke bikabona amahirwe yo kwiteza imbere.

Minisitiri w’Intebe Gaston Browne, wakiriye abitabiriye iyi nama, na we yashimangiye ko ibihugu bigize Commonwealth bikwiye kurushaho gukorera hamwe, bigaharanira ko ubufatanye bwabyo bugira uruhare rugaragara mu mibereho myiza y’abaturage.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Ayorkor Botchwey, yatangaje ko ibihugu bigize uyu muryango byatanze imishinga ishobora gushorwamo imari ifite agaciro ka miliyari 52 z’amadolari ya Amerika, hagamijwe guhuza ba nyirayo n’abashoramari.

Commonwealth igizwe n’ibihugu 56 bifite abaturage bagera kuri miliyari 2,7. Iyi nama ni urubuga abayobozi babyo baganiriramo ku bufatanye mu bukungu, ubucuruzi, ishoramari, imiyoborere n’ibindi bibazo bihuriweho.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza