Trump ashobora guhurira na Kim Jong Un mu Bushinwa muri iki cyumweru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ashobora guhurira mu Bushinwa n’Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, muri iki cyumweru. Reuters ivuga ko ibi biramutse bibaye, byahindura cyane urugendo Trump ari kugirira muri Aziya y’Uburasirazuba.
Trump yabivugiye imbere y’abanyamakuru ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, ubwo yavaga muri White House yerekeza muri Philippines no mu Bushinwa.
Yagize ati: “Kandi tugiye no guhura na Perezida Putin. Kandi dushobora no guhura na Kim Jong Un.” Nk’uko Reuters ibivuga, yongeyeho ati: “Bityo, ibyo bizaba byiza. Dufite amahirwe yo kugera kuri byinshi.”
Trump yabanje kujya i Manila muri Philippines, aho yitabiriye inama yihariye ihuza ibihugu bya ASEAN na Amerika ku wa 17 Ugushyingo, mbere yo gukomereza i Shenzhen mu Bushinwa, ahazabera inama y’abayobozi b’ubukungu bw’ibihugu bya APEC ku wa 18 no ku wa 19 Ugushyingo.
Abajijwe aho ashobora guhurira na Kim, Trump yasubije ati: “Mu Bushinwa.”
Abajijwe ku ntwaro za kirimbuzi za Koreya ya Ruguru, yagize ati: “Yego, dushobora kuba turi kumwe na Kim Jong Un. Ashobora kuza. Simbizi. Ibyo biterwa na Perezida Xi.”
Trump yavuze ko azaganira na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku kugabanya intwaro za kirimbuzi, ibibazo birebana na Iran na Ukraine, ndetse n’ubucuruzi n’ubukungu. Reuters ivuga ko abayobozi ba Amerika n’abasesenguzi badafite icyizere cy’uko ibyo biganiro bizavamo amasezerano akomeye.
Ku wa 16 Ugushyingo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yatangaje ko i Shenzhen hazabera inama izahuza abakuru b’ibihugu by’u Bushinwa, u Burusiya na Amerika, ikaba izaba ari ubwa mbere abo bayobozi uko ari batatu bahuriye imbonankubone.
Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Guo Jiakun, abajijwe ku magambo ya Trump n’amahirwe yo kuba ibiganiro hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru byasubukurwa, yasubije ati: “Nta makuru mbifiteho.”
Reuters ivuga ko intumwa za Koreya ya Ruguru mu Muryango w’Abibumbye zitasubije ibibazo zabajijwe ku magambo ya Trump. Iki gihugu cyari cyaratangaje ko kitabona impamvu yo kuganira na Amerika muri iki gihe, kinamagana politiki yayo kivuga ko ikirwanya.
Abayobozi bakuru ba Amerika na bo bari baravuze ko nta gahunda ihari yo guhura na Kim mu gihe cya vuba. Reuters ivuga ko Ibiro bya Perezida w’u Burusiya (Kremlin) byatangaje ko Putin ashobora guhura na Kim aramutse aje mu Bushinwa.
Muri manda ye ya mbere, kuva mu 2017 kugeza mu 2021, Trump yahuye na Kim inshuro nyinshi, ariko ibyo biganiro ntibyatumye Koreya ya Ruguru ireka intwaro za kirimbuzi.
Reuters ivuga ko inama yabo ya nyuma, yabaye hashize imyaka irindwi, yarangiye nta mwanzuro ufashwe kubera kutumvikana ku ntwaro za kirimbuzi za Koreya ya Ruguru no ku gukurirwaho ibihano.
Ku wa 30 Kamena 2019, aba bayobozi bahuriye ku mupaka utandukanya Koreya zombi (DMZ), Trump aba Perezida wa mbere wa Amerika uri ku butegetsi wakandagiye ku butaka bwa Koreya ya Ruguru.
Reuters ivuga ko kuva icyo gihe Koreya ya Ruguru yongereye cyane ubushobozi bwayo mu bijyanye n’intwaro za kirimbuzi na misile, inakomeza umubano wayo n’u Burusiya ndetse n’u Bushinwa.
Trump yagiye avuga ko Koreya ya Ruguru ari igihugu gifite intwaro za kirimbuzi, ibintu ibihugu by’inshuti za Amerika byo muri ako karere n’ibyo mu Burengerazuba bitemera.
Victor Cha, uyobora ishami rishinzwe Koreya mu kigo cy’ubushakashatsi cya CSIS i Washington, yabwiye Reuters ati: “Umuntu yabifata nk’intsinzi ikomeye ya Kim mu rwego rw’ububanyi n’amahanga aramutse agaragaye ku ruhimbi rumwe na Amerika, u Burusiya n’u Bushinwa ... ibindi bihugu bitatu bifite intwaro za kirimbuzi muri Aziya, hiyongereyeho ibiganiro ibyo ari byo byose yagirana na Trump mu buryo bwihariye.”
Donald Trump na Kim Jong Un basuhuzanya ku murongo w’umupaka utandukanya Koreya zombi (DMZ), ku wa 30 Kamena 2019
Donald Trump na Kim Jong Un baganira n’abanyamakuru mu nyubako ya Freedom House muri DMZ, ku wa 30 Kamena 2019