U Rwanda na Pakistan byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’amategeko

Bruno I. Bagambiki ·

U Rwanda na Pakistan byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’amategeko

U Rwanda na Pakistan byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’amategeko, binyuze mu guhanahana ubumenyi, guhugura inzobere no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 18 Ugushyingo 2026, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja, na Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan.

Umuhango wo kuyasinya witabiriwe n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda ndetse na Komisiyo Nkuru ya Pakistan mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubutabera Emmanuel Ugirashebuja hamwe na Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, mu gusinya amasezerano.

Ubufatanye buteganywa muri aya masezerano bukubiyemo guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye, kuvugurura amategeko, kunoza uburyo abaturage babona ubutabera no guhugura abakora mu rwego rw’amategeko.

Ibihugu byombi kandi byiyemeje gukorana mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi bishya bigenda byigaragaza.

Aya masezerano aje yiyongera ku yandi masezerano n’ibikorwa by’ubufatanye u Rwanda na Pakistan bimaze kugirana mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano wabyo.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza