Abahinzi batangiye kugerageza imbuto nshya z’imyumbati yihanganira indwara ya Kabore
.webp)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyatangiye kugeza ku bahinzi ubwoko bushya butandatu bw’imyumbati bwihanganira indwara ya Kabore, mu rwego rwo kugabanya igihombo iyi ndwara imaze igihe iteza abahinzi b’iki gihingwa.
Ku wa 12 Ugushyingo 2026, RAB yatangiye guha ingemwe z’iyi myumbati abahinzi b’intangarugero barenga 20 bo mu Karere ka Bugesera, banakora umurimo wo gutubura imbuto kugira ngo bazazisangize abandi.
Iyi gahunda izakomereza mu turere twa Kayonza, Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Gisagara na Muhanga.
Aba bahinzi bazagerageza ubwo bwoko butandatu mu mirima yabo, basuzume uko bukura, umusaruro butanga n’ubushobozi bwo guhangana n’indwara ya Kabore. Ibyo bazagaragaza bizafasha RAB guhitamo ubwoko buzakundwa kurusha ubundi mbere yo kubugeza ku bahinzi benshi.
Dr Athanase Nduwumuremyi uyobora gahunda y’ubushakashatsi ku bihingwa by’imizi n’ibijumba muri RAB, aha abahinzi ingemwe z’imyumbati aba bahinzi
Dr Athanase Nduwumuremyi, uyobora gahunda y’ubushakashatsi ku bihingwa by’imizi n’ibijumba muri RAB, yavuze ko ibitekerezo by’abahinzi bizashingirwaho mu kumenya ubwoko bwakwitabirwa kurusha ubundi. Yagize ati:
“Abahinzi b’intangarugero barenga 20, banakora umurimo wo gutubura imbuto, bahawe ubwoko bushya bw’imyumbati kugira ngo babugerageze. Nyuma yo kureba uko bukura, bazaduha ibitekerezo banagaragaze ubwoko bakunze kurusha ubundi muri butandatu, mbere y’uko buhabwa abandi bahinzi n’abatubuzi b’imbuto”
Immaculée Nyirahabimana, umuhinzi w’intangarugero wo mu Murenge wa Nemba mu Bugesera, yavuze ko ateganya kugerageza ubwo bwoko bushya kuri hegitari imwe, mu buso bwa hegitari ebyiri n’igice asanzwe akoreramo ubuhinzi bwo gutubura imbuto.
“Ngiye kugeragereza ubu bwoko bushya kuri hegitari imwe iringaniye, nubwo ubusanzwe ntuburira imbuto zo gutera imyumbati kuri hegitari ebyiri n’igice.”
Elia Mupenzi na we yavuze ko azabugerageza kuri hegitari imwe, nyuma akazageza ingemwe ku bandi bahinzi.
“Nshobora gutubura ibiti 200,000 byo gutera imyumbati. Nintangira gukoresha ubu bwoko bushya, nzajya nsangiza n’abandi bahinzi imbuto zo gutera.”
Ubushakashatsi kuri iyi myumbati bwamaze imyaka igera ku 10 bukorwa ku bufatanye bwa RAB n’ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Danforth Plant Science Center.
Mu igerageza ryakozwe, iyi myumbati yagaragaje ubushobozi bwo gutanga toni 35 kugeza kuri 40 kuri hegitari, mu gihe ikirere n’imicungire y’imyaka bimeze neza.
Indwara ya Kabore, izwi mu Cyongereza nka Cassava Brown Streak Disease (CBSD), yibasira amababi n’imizi y’imyumbati, ikangiza ibijumba byayo ndetse ishobora gutuma umusaruro wangirika burundu. U Rwanda rufite hafi hegitari ibihumbi 200 zihingwaho imyumbati, igihingwa kibeshaho imiryango irenga ibihumbi 700.
Giles Oldroyd, Umuyobozi mukuru wa Donald Danforth Plant Science Center yakoze ubu bushakashatsi ari kumwe na Dr Athanase Nduwumuremyi uyobora gahunda y’ubushakashatsi ku bihingwa by’imizi n’ibijumba muri RAB ubwo basuraga aba bahinzi