Guverinoma igiye kwemeza amabwiriza mashya agenga inganda zenga inzoga

Guverinoma y’u Rwanda yamaze kunoza amabwiriza mashya agenga ikorwa ry’inzoga zikorerwa mu gihugu, hasigaye ko yemezwa ku mugaragaro azafasha kunoza ubuziranenge bwazo no kugena ibisabwa kugira ngo inganda zikora ibyo binyobwa zemererwe gukora, ibintu bishobora gufungurira inzira zimwe mu zari zarafunzwe.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yabitangaje ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, ubwo yasubizaga ibibazo by’Abadepite ku mbogamizi zigaragara mu gutunganya no kubona amasoko y’umusaruro w’ubuhinzi.
Abadepite bari bagaragaje impungenge ku ifungwa ry’inganda zenga inzoga, by’umwihariko izikoresha ibitoki, bavuga ko byagize ingaruka ku bahinzi bari basanzwe bazigemurira umusaruro ndetse no ku bashoramari bari barashoye amafaranga mu bikorwa byazo.
Minisitiri Kajangwe yasobanuye ko byabaye ngombwa kuvugurura amabwiriza yari asanzweho, nyuma y’uko bigaragaye ko hari inganda zahinduye uburyo zikora inzoga, zigabanya gukoresha ibikoresho fatizo bikomoka ku buhinzi, ibintu byatumye habaho impungenge ku miterere n’ubuziranenge bw’ibinyobwa byakorwaga.
Yavuze ko amabwiriza mashya yamaze gutegurwa, akaba ategereje kwemezwa na Guverinoma kugira ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.
Aya mabwiriza ategereje kwemezwa azagaragaza ibisabwa mu gukora ibinyobwa bisembuye bikorerwa mu Rwanda, hagamijwe kurengera ubuzima bw’ababinywa no guteza imbere inganda zikora ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.
Ibi bije nyuma y’uko muri Kanama 2026 hafunzwe inganda zirenga 200 zakoraga ibinyobwa bisembuye, zirimo izengaga inzoga zikomoka ku bitoki n’amasaka, bitewe n’ibibazo byagaragaye mu bijyanye n’ubuziranenge.
Nubwo ayo mabwiriza ashobora gutuma zimwe mu nganda zafunzwe zongera gukora, ntibisobanuye ko zose zizahita zifungurwa, kuko zizaba zigomba kubanza kuzuza ibisabwa n’amabwiriza azaba yemejwe.
Abadepite bagaragaje impungenge ku gihombo cy’abahinzi n’abashoramari
Mu bibazo bagejeje kuri Minisitiri Kajangwe, Abadepite bagaragaje ko ifungwa ry’inganda zenga inzoga ryagize ingaruka ku bahinzi b’urutoki, bamwe bakaba barabuze amasoko y’umusaruro wabo.
Depite Christine Mukabunani yabajije impamvu ibibazo by’ubuziranenge bitakemuwe hakiri kare, mbere y’uko inganda zifungwa, kandi hari ba nyirazo bari barashoye imari ndetse n’abahinzi bari barateye urutoki bizeye ko umusaruro uzabona isoko.
Yagaragaje ko bamwe mu bashoramari bafite inguzanyo mu mabanki, mu gihe n’abahinzi bari barashoye amafaranga mu buhinzi babuze aho bagurisha umusaruro wabo.
Depite Erneste Nsangabandi na we yagarutse ku kibazo cy’ibitoki byabuze isoko, asaba ko hashakwa ibisubizo byafasha abahinzi mu gihe hagitegerejwe ko inganda zongera gukora.
Minisitiri Kajangwe yasobanuye ko Guverinoma iri gushaka ubundi buryo bwo gukoresha ibitoki byajyaga bigemurwa mu nganda zenga inzoga, harimo kubitunganyamo imitobe n’ibindi bicuruzwa.
Mu ngamba yagaragaje harimo kandi gukomeza guhuza abahinzi n’abaguzi, no guteza imbere inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi kugira ngo umusaruro urusheho kubona isoko.
Inzoga zengwa mu buryo gakondo na zo zashyiriweho ingamba
Mu gihe amabwiriza mashya ategereje kwemezwa, Leta yashyizeho uburyo bwo kugenzura inzoga zengwa mu buryo gakondo, cyane cyane izitegurwa mu birori n’ibindi bikorwa bihuza abantu.
Abashaka gutegura ibyo binyobwa basabwa kubanza kwaka uburenganzira inzego z’ibanze, kugira ngo hasuzumwe niba aho zengerwa, uburyo zikorwa n’isuku byujuje ibisabwa mu kurengera ubuzima bw’abazinywa.
Icyakora, ubwo burenganzira ntibuba ubwo gucuruza inzoga, ahubwo buba bugenewe abazitegura mu birori n’ibindi bikorwa byihariye.
Hari gutegurwa n’itegeko rigenga ubuziranenge muri rusange
Uretse amabwiriza agenga inzoga, Minisitiri Kajangwe yanagaragaje ko Guverinoma iri gutegura umushinga w’itegeko rigenga ibipimo by’ubuziranenge bw’ibicuruzwa muri rusange, hagamijwe kunoza imikorere y’inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge.
Iri tegeko ritegurwa ritandukanye n’amabwiriza mashya agenga ibinyobwa bisembuye. Umushinga waryo uzasuzumwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe uzaba wayigejejweho, mu gihe amabwiriza agenga inzoga yo ategereje kwemezwa na Guverinoma.
Minisitiri Kajangwe yanavuze ko hari gusuzumwa uburyo inzobere zo mu bigo by’abikorera zafasha mu bikorwa byo gupima ubuziranenge bw’ibicuruzwa no gutanga ibyemezo byabwo.
Ku wa 3 Ugushyingo 2026, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yanyuzwe n’ibisobanuro Minisitiri Kajangwe yatanze ku bibazo bijyanye no gutunganya umusaruro w’ubuhinzi no kuwubonera isoko.
Mu ngamba yagaragaje harimo kwihutisha amabwiriza agenga inganda zitunganya ibinyobwa bikomoka ku rutoki, kugira ngo abahinzi bongere kubona amasoko y’umusaruro wabo.