Ikawa y’u Rwanda yanditse amateka yo kugurishwa amadolari 452 ku kilo
.jpg)
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwandika amateka ku isoko mpuzamahanga, nyuma y’uko ikiro kimwe cy’ikawa cyagurishijwe amadolari 452 muri cyamunara yo kuri murandasi ya Best of Rwanda 2026.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku Buhinzi, NAEB, cyatangaje ko muri iyi cyamunara hagurishijwe ibyiciro 31 by’ikawa yihariye bizwi nka specialty coffee, byatoranyijwe mu byiciro 320 byaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Iki giciro kikubye inshuro 66 ugereranyije n’impuzandengo y’igiciro cy’ikawa u Rwanda rwohereza ku isoko mpuzamahanga.
Evariste Karangwa, nyiri K-Organics Ltd, yavuze ko iki giciro ari ikimenyetso cy’umuhate bashyira mu gutunganya ikawa nziza. Yagize ati:
“Iyi ntambwe ni ikimenyetso cy’akazi gakomeye n’umurava twashyize mu gutunganya ikawa nziza. Ibi bizamfasha gushora imari mu bikorwa byo guhinga ikawa nziza, bityo bitume mu gihe kizaza tubona ikawa nziza kurushaho, ndetse binazamure imibereho y’abaturanyi banjye binyuze muri iyi kawa.”
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko iki gikorwa kigaragaza akamaro k’imikoranire hagati y’abafatanyabikorwa batandukanye mu kuzamura ireme ry’ikawa. Yagize ati:
“Iyi ntambwe igaragaza ubushobozi bw’ubufatanye hagati y’abakora, abohereza ibicuruzwa mu mahanga, abafatanyabikorwa n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere ubuziranenge, gukurikirana no kuramba. Igiciro cy’amadolari ya Amerika 452 kuri kilo kigaragaza imbaraga dukomeje gushyira mu bikorwa mu rwego rwo gukomeza ubwiza no gukurikirana ikawa mu ruziga rw’agaciro mu Rwanda, kuva ku buhinzi kugeza ku isoko mpuzamahanga.”
Iyi cyamunara ya Best of Rwanda, itegurwa buri mwaka na NAEB, igamije kumenyekanisha ikawa nziza y’abahinzi bato no kubafasha kugera ku masoko mpuzamahanga. Abaguzi bitabiriye baturutse mu Burayi, Aziya, Amerika n’Afurika.