Inkongi y’i Musanze: Mu bacuruzi basaga 2000, abari bafite ubwishingizi ntibageraga kuri 20

Mu bacuruzi basaga 2000 bakoreraga mu isoko rya GOICO Plaza i Musanze ryibasiwe n’inkongi y’umuriro, abari bafite ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo ntibageraga kuri 20, nk’uko byatangajwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
Ibi byagarutsweho ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Televiziyo y’u Rwanda (RTV), cyibanze ku bwishingizi. Iri soko ryafashwe n’inkongi ku wa 10 Ukwakira 2026, aho igenzura ry’ibanze ryagaragaje ko ibyangiritse bifite agaciro ka miliyari zisaga 30 Frw.
Umuyobozi muri BNR ushinzwe ukudahungabana k’urwego rw’imari, Nsengiyumva Bernard, yavuze ko iyi nkongi igaragaza ko abacuruzi benshi bakiri kure yo kwitabira serivisi z’ubwishingizi.
Yagize ati:
“I Musanze harimo abacuruzi barenga ibihumbi bibiri, ariko urebye imibare y’abari bafite ubwishingizi, ntabwo bagera kuri makumyabiri, kandi bose bari bafite ibicuruzwa.”
Yasobanuye ko abari bafite ubwishingizi bari gufashwa, avuga ko ari “urugero rwiza rugaragaza ko ubwishingizi bufite akamaro, kandi bushobora gutuma udasubira inyuma mu gihe wabufashe.”
Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa General Insurance, Charlotte Kamanzi, we yasobanuye ko inyubako y’iri soko yari ifite ubwishingizi muri Sonarwa, bwafashwe n’ikigo kiyifite.
Yavuze ko umubare w’abahombeye muri iyi nkongi uruta uw’abacuruzi 2000 bari bafite amasezerano y’ubukode, kuko hari abacururizaga hamwe cyangwa bafatanyije ubucuruzi.
Yagize ati:
“Usanga umuryango umwe wasinyiye kontaro afitemo nka batanu, ashobora kugiramo n’icumi bitewe n’uko bafatanyije ubucuruzi, buri wese afite ibicuruzwa bye.”
Kamanzi yavuze ko bamwe mu bacuruzi bari barafashe ubwishingizi kubera ko babusabwaga na banki zabahaye inguzanyo, ariko izo nguzanyo zikarangira ntibongere kubufata.
Muri iri soko, Sonarwa yari ifite umucuruzi umwe gusa wari warafashe ubwishingizi bw’ibicuruzwa bye ku nkongi y’umuriro.
Kamanzi yavuze ko basanze nta kintu na kimwe uwo mucuruzi yarokoye, kuko yakoreraga mu gice cyo hejuru cy’inyubako, ari na cyo cyangiritse cyane.
Yasobanuye ko ibisabwa byose kugira ngo ahabwe indishyi byari byamaze gutunganywa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, ndetse ko ateganyijwe kwishyurwa mu ntangiriro z’iki cyumweru gitangira kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026.
Yagize ati:
“Nubwo yahombye, ntabwo ari kimwe n’uwahombye adafite ubwishingizi.”
Inkongi y’isoko rya GOICO yateje igihombo gikomeye abarikoreragamo
Abajijwe niba ibigo by’ubwishingizi bidashobora guhomba bitewe n’ibyago bikomeye nk’ibi, Kamanzi yasobanuye ko na byo byishingira mu bindi bigo binyuze mu bwishingizi buzwi nka ‘réassurance.’
Yavuze ko hejuru ya 74% by’ubwishingizi bw’inyubako y’isoko rya Musanze buri mu bigo byo hanze y’u Rwanda, ku buryo igice gito ari cyo Sonarwa yishingiye ubwayo.
Yasabye abacuruzi n’ibigo by’ubwishingizi gukura isomo kuri iyi nkongi, kugira ngo harushweho kwimakaza umuco wo kwishingira ibyago bishobora guteza igihombo gikomeye.
Yagize ati:
“Ni isomo twavanyemo twese, nk’abafatanyabikorwa ndetse n’abafata ubwishingizi.”
Ku bijyanye n’ikiguzi cy’ubwishingizi, Nsengiyumva yavuze ko ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro budahenze nk’uko bamwe bashobora kubitekereza.
Yatanze urugero rw’ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5 Frw, bishobora kwishingirwa hagati ya 30.000 Frw na 40.000 Frw ku mwaka, mu gihe ibifite agaciro ka miliyoni 10 Frw bishobora kwishingirwa hagati ya 50.000 Frw na 60.000 Frw ku mwaka.
Umuyobozi muri BNR ushinzwe ukudahungabana k’urwego rw’imari, Nsengiyumva Bernard, yavuze ko iyi nkongi igaragaza ko abacuruzi benshi bakiri kure yo kwitabira serivisi z’ubwishingizi.
Mu bacuruzi basaga 2000 bo muri GOICO, abari bafite ubwishingizi ntibageraga kuri 20
Iri soko ryafashwe n’inkongi ku wa 10 Ukwakira 2026, aho igenzura ry’ibanze ryagaragaje ko ibyangiritse bifite agaciro ka miliyari zisaga 30 Frw.