Leta yijeje ubufatanye mu gusana isoko rya Musanze ryibasiwe n’inkongi

Bruno I. Bagambiki ·

Leta yijeje ubufatanye mu gusana isoko rya Musanze ryibasiwe n’inkongi

Guverinoma y’u Rwanda yijeje ubufatanye mu gusana isoko rya GOICO Plaza riherereye mu Mujyi wa Musanze, ryibasiwe n’inkongi y’umuriro yangije ibifite agaciro kagereranywa na miliyari 30 Frw.

Mu itangazo ryo ku wa 11 Ukwakira 2026, Leta yihanganishije abacuruzi, abikoreraga muri iyi nyubako n’imiryango yagizweho ingaruka n’iyi nkongi yabaye ku gicamunsi cyo ku wa 10 Ukwakira 2026.

Nk’uko amakuru yatangajwe n’Imvaho Nshya abigaragaza, igenzura ry’ibanze ryagaragaje ko ibicuruzwa n’ibikoresho byahiye bifite agaciro ka miliyari zisaga 30 Frw. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko agaciro nyako k’ibyangiritse kazamenyekana nyuma yo kurangiza kubarura.

Iri soko ryakoreragamo abacuruzi basaga 2.000. Inkongi yangije ibice byo hejuru binini by’iyi nyubako, mu gihe igice cyo hasi cyo cyarokotse umuriro. Icyakora, nta muntu wahasize ubuzima.

Leta yashimiye Polisi y’u Rwanda, inzego z’ibanze n’abaturage bagize uruhare mu bikorwa byo kuzimya umuriro no gukumira ko ukwira mu nyubako z’ubucuruzi zegeranye.

Abantu 17 bagejejwe kwa muganga nyuma y’iyi nkongi. Muri bo, babiri bakomeretse byoroheje, mu gihe abandi 15 bahungabanye. Abenshi bamaze gusezererwa mu bitaro, naho babiri bakomeje gukurikiranwa n’abaganga nkuko Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde yabitangarije RBA.

Inzego zibishinzwe zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye inkongi. Hagitegerejwe ibisubizo byaryo, Leta yijeje ubufatanye mu gusana isoko no gufasha kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bizongere gusubukurwa.

Ibi byago byasize igihombo gikomeye ku bacuruzi benshi, bityo gusana isoko no kongera kubona aho bakorera bikaba ari ingenzi mu gusubiza ibikorwa by’ubucuruzi mu murongo no kugabanya ingaruka ku mibereho y’abari babitezeho amaramuko.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza