RDB yashyizeho ibiciro bishya ku birango, ibihangano n’ibindi by’umutungo bwite mu by’ubwenge

Ibanze ·

RDB yashyizeho ibiciro bishya ku birango, ibihangano n’ibindi by’umutungo bwite mu by’ubwenge

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko ibiciro bya serivisi zo kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge byavuguruwe, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Iteka rya Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ryatangiye gukurikizwa ku wa 13 Ukwakira 2026.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, rireba abafite uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge, abasaba serivisi, abunganizi mu by’amategeko n’abandi bafatanyabikorwa.

Ibiciro bishya bishingiye ku Iteka rya Minisitiri No 001/MINICOM/26 ryo ku wa 12 Ukwakira 2026, ryatangajwe mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 13 Ukwakira 2026.

Iryo teka rigena imikorere y’akanama k’ubujurire mu mpaka zerekeye umutungo bwite mu by’inganda, uburyo bwo gutambamira iyandikwa ry’uburenganzira, ingwate ku bicuruzwa bikekwaho kwiganwa n’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zo kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge.

Ibiciro bishya biteganya iki?

Mu biciro byashyizweho, ubusabe bwo kwandikisha ikirango cy’ubucuruzi, izina ry’ubucuruzi, ikirango gihuriweho cyangwa ikirango nyemeza mu cyiciro cya mbere cy’ibicuruzwa cyangwa serivisi bwishyurirwa 40.000 Frw ku muntu utuye mu Rwanda, cyangwa amadolari 80 ku muntu utuye mu mahanga.

Ku bashaka kwandikisha ikirango mu byiciro byinshi, buri cyiciro cy’inyongera cyishyurirwa 5.000 Frw, mu gihe ubusabe bwo kongerera igihe ikirango cyangwa izina ry’ubucuruzi bwishyurirwa 100.000 Frw.

Abasaba kwandikisha impamyabuvumbuzi baherekeje ubusabe bwabo n’inyandiko nsobanurabuvumbuzi ya burundu bazajya bishyura 30.000 Frw, mu gihe ubusabe bwo kwandikisha ubuvumbuzi buciriritse bwishyurirwa 20.000 Frw.

Ku bijyanye n’ibishushanyo n’ibyitegererezo bikoreshwa mu nganda, ubusabe bwo kubyandikisha bwashyiriweho 30.000 Frw.

Iteka rishya riteganya kandi ko ubusabe bwo kwandikisha uburenganzira bw’umuhanzi n’uburenganzira bushamikiyeho bwishyurirwa 5.000 Frw ku muntu utuye mu Rwanda, cyangwa amadolari 10 ku utuye mu mahanga.

Ibi bireba serivisi z’iyandikisha ry’uburenganzira ku bihangano, bushobora kuba ubwanditsi, umuziki, amashusho n’ibindi bihangano birengerwa n’amategeko.

Ku rundi ruhande, ubusabe bwo kwandikisha ikimenyetso ndangahantu bwashyiriweho 50.000 Frw.

Iri teka riteganya kandi ingwate cyangwa ubwishingire bungana na 20% by’agaciro k’ibicuruzwa mu bihe bimwe na bimwe byo gusaba guhagarika by’agateganyo ibicuruzwa bikekwaho kwiganwa, hagamijwe kurengera uburenganzira bw’ababifitiye.

Aya mafaranga y’ingwate atandukanye n’amafaranga asanzwe yishyurwa kuri serivisi zo kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge.

Abishyuye ibiciro bya kera bazasabwa ikinyuranyo

Kimwe mu by’ingenzi biri mu itangazo rya RDB ni uko ibiciro bishya bireba ubusabe bwose bwerekeye umutungo bwite mu by’ubwenge bwashyikirijwe uru rwego ku wa 13 Ukwakira 2026 cyangwa nyuma yaho.

RDB yasobanuye ko amafaranga yishyuwe hakurikijwe ibiciro byari bisanzweho, ku busabe burebwa n’amabwiriza mashya, atazafatwa nk’ayishyuwe yose.

Abasabye serivisi bishyuye ibiciro bya kera bazasabwa kwishyura ikinyuranyo hagati y’amafaranga bamaze gutanga n’agenwa n’ibiciro bishya.

Ibi bivuze ko umuntu watanze ubusabe guhera ku wa 13 Ukwakira 2026, akishyura igiciro cya kera, agomba kubanza kureba niba hari amafaranga asigaye kwishyurwa kugira ngo yuzuze ibisabwa n’amabwiriza mashya.

RDB yasobanuye kandi ko amafaranga yishyurwa kuri serivisi zo kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge adasubizwa, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 39 y’iri teka.

Ku bantu badatuye mu Rwanda cyangwa abafite icyicaro gikuru cy’ubucuruzi mu mahanga, iteka riteganya kwishyura mu mafaranga y’amahanga. Bashobora ariko kwishyura mu mafaranga y’u Rwanda hakurikijwe igipimo cy’ivunjisha cya Banki Nkuru y’u Rwanda cy’uwo munsi.

Amafaranga yishyurwa kuri izi serivisi ashyirwa kuri konti za RDB ziri muri Banki ya Kigali, hakurikijwe uburyo bwo kwishyura bwashyizwe ahagaragara.

Iteka rishya rifite ingingo 43 n’imigereka ibiri, rikaba ririmo ibisabwa mu kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, uburyo bwo gukemura impaka zijyanye n’uburenganzira ndetse n’ibiciro bya serivisi zitandukanye.

Abifuza kumenya ibiciro byose n’ibisabwa kuri buri serivisi bashobora gusoma Iteka rya Minisitiri No 001/MINICOM/26 ryo ku wa 12 Ukwakira 2026, ryatangajwe mu Igazeti ya Leta yo ku wa 13 Ukwakira 2026.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza