U Rwanda rwemeje amasezerano y’ingendo zo mu kirere n’ibihugu icyenda
.jpg)
U Rwanda rwemeje amasezerano agenga ingendo zo mu kirere hagati yarwo n’ibihugu icyenda birimo u Bwongereza, agamije gushyiraho uburyo bw’amategeko buzafasha indege zitwara abagenzi n’imizigo gukora ingendo hagati y’ibyo bihugu.
U Rwanda rwemeje amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere n’ibihugu icyenda, birimo u Bwongereza, Algeria, Azerbaijan, Botswana, Costa Rica, Guyana, Maroc, Senegal na Trinidad na Tobago.
Nk’uko tubikesha RadioTV10, aya masezerano yashyizwe mu Igazeti ya Leta y’u Rwanda yasohotse ku wa 6, 7 na 8 Ukwakira 2026, nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko no gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika.
Aya masezerano yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu Itegeko No 051/2026, hanyuma Perezida Paul Kagame ayemeza binyuze mu Iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 9 Nzeri 2026.
Amasezerano ateganya ko indege zemewe n’ibihugu byombi zishobora gutwara abagenzi n’imizigo ku nzira zumvikanyweho, ndetse zigahagarara mu bindi bihugu cyangwa zigakomeza mu bindi byerekezo, hakurikijwe ibisabwa.
Amasosiyete y’indege kandi ashobora kugena ibiciro by’amatike, inshuro indege zigenda n’ubushobozi bwo gutwara abagenzi n’imizigo, mu gihe yubahiriza amategeko agenga ubwikorezi bwo mu kirere.
Aya masezerano anateganya korohereza ibijyanye n’imisoro ya gasutamo ku ndege, lisansi n’ibikoresho by’indege bikoreshwa mu ngendo mpuzamahanga, ndetse agashyiraho ibisabwa mu mutekano no mu kurinda umutekano w’ingendo.
Ku bijyanye n’u Bwongereza, aya masezerano ntasobanuye ko ari bwo bwa mbere indege za RwandAir zigiye kuhagera. Iyi sosiyete isanzwe ikora ingendo hagati ya Kigali na London, aho yasubukuye ingendo mu Ukwakira 2020, yimurira ibikorwa byayo ku Kibuga cy’Indege cya Heathrow ivuye i Gatwick.