Zhang Yiming wa TikTok yabaye umuntu ukize kurusha abandi muri Aziya

Yvan Mukiza ·

Zhang Yiming wa TikTok yabaye umuntu ukize kurusha abandi muri Aziya

Zhang Yiming, washinze ByteDance, ikigo kiri inyuma ya TikTok, yabaye umuntu ukize kurusha abandi muri Aziya.

Nk'uko Bloomberg Billionaire Index ibitangaza, uyu mucuruzi w'imyaka 43 ubu afite umutungo urenga miliyari 105 z'amadolari, bituma arusha umutungo umuherwe w'umuhinde witwa Gautam Adani.

Zhang yari asanzwe ari umuntu ukize kurusha abandi mu Bushinwa, ariko umutungo we wakomeje kwiyongera cyane uko ByteDance ikomeza kwaguka. ByteDance ni ikigo kizwi cyane ku isi hose kubera TikTok, ariko nanone kiri kuba ikigo gikomeye mu bijyanye nubwenge buhangano (AI).

Kimwe mu bicuruzwa bya AI bya ByteDance biri gukura vuba cyane ni Doubao imaze kuba imwe muri porogaramu za AI zikunzwe cyane mu Bushinwa. ByteDance iri no guteza imbere ibindi bikoresho bya (AI), birimo nikoranabuhanga rishobora gukora amashusho.

Umutungo wa Zhang ukomeje kwiyongera ugaragaza uburyo imbuga nkoranyambaga n'ubwenge buhangano (AI) biri gutuma havuka bimwe mu bigo by'ikoranabuhanga bikomeye ku Isi ndetse n'abantu bagira imitungo myinshi cyane.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza