Lucas Chevalier wa PSG yasuye ingagi muri Pariki y’Ibirunga

Olga Patience Muco ·

Lucas Chevalier, umunyezamu wa PSG, muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

Umunyezamu w’Umufaransa ukinira Paris Saint-Germain (PSG), Lucas Chevalier, yasuye ingagi zo mu misozi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu Karere ka Musanze, mu bikorwa byaranze uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, Visit Rwanda yasangije abayikurikira ku rubuga rwa X amafoto ane agaragaza uyu munyezamu w’imyaka 25 mu ishyamba ry’Ibirunga, yambaye ingofero n’imyenda ya PSG, ari hafi y’ingagi zirimo n’icyana.

Mu butumwa buherekeje ayo mafoto, Visit Rwanda yagaragaje ko Chevalier yagize ibihe bitazibagirana ubwo yinjiraga mu gihu cy’Ibirunga, akitegereza ingagi zo mu misozi imbonankubone.

Chevalier yari yageze mu Rwanda ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu ruzinduko rujyanye n’ubufatanye bwa PSG na Visit Rwanda.

Ku munsi wa mbere, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, nyuma yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, kuri Stade Amahoro, aho yanahuye n’abana bari kwigishwa kurinda izamu.

Ubufatanye bwa PSG na Visit Rwanda bwatangiye mu 2019, buvugururwa muri Mata 2025 kugira ngo bukomeze kugeza mu 2028.

Chevalier yiyongereye ku bandi bakinnyi ba PSG basuye u Rwanda, barimo Sergio Ramos, Keylor Navas, Thilo Kehrer na Warren Zaïre-Emery.

Uyu munyezamu wavukiye mu Bufaransa ku wa 6 Ugushyingo 2001, yinjiye muri PSG muri Kanama 2025 avuye muri Lille OSC.

Icyana cy’ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu mafoto Visit Rwanda yasohoye

Umunyezamo Chevalier yitegereza ingagi n’icyana cyayo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza