Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barenga ibihumbi 92 bashobora gushyirirwaho ubwishingizi bushya

U Rwanda rurimo gusuzuma uburyo abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bajya bahabwa amafaranga igihe imvura nyinshi ihagaritse akazi kabo. Gahunda y’ubwishingizi irimo kwigwa ishobora gutanga hagati ya Frw 15,000 na Frw 25,000 ku gihe cy’imvura cyujuje ibipimo byagenwe, amafaranga akagezwa ku mukozi bitarenze ibyumweru bibiri.
Ku mukozi wo mu bucukuzi uhembwa umunsi yakoze, imvura nyinshi ishobora kutaba ikibazo cy’akazi gusa. Ishobora no gusobanura ko uwo munsi cyangwa iminsi myinshi nta mafaranga yinjira mu rugo.
Ni ikibazo Guverinoma y’u Rwanda iri gushakira igisubizo binyuze mu buryo bushya bw’ubwishingizi bushobora gufasha abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abakora muri kariyeri igihe imiterere y’ikirere ibujije ibikorwa gukomeza.
Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ni rumwe mu zikomeje kwaguka mu Rwanda, rukaba rwari rukoresha abantu bagera ku 92,000 mu 2025. Abenshi mu bakozi b’igihe gito cyangwa ba nyakabyizi babona amafaranga ari uko bakoze, bityo imvura nyinshi, imyuzure cyangwa ubutaka budatekanye bigahagarika akazi n’amafaranga binjiza.
Ni muri urwo rwego Guverinoma iri gusuzuma climate cyangwa parametric insurance, ubwishingizi bushingiye ku gipimo cy’ikirere cyumvikanyweho mbere.
Nta gutegereza kubara ibyo watakaje
Icyihariye kuri ubu bwishingizi ni uko umukozi ataba ategereje kubanza kugaragaza ingano y’amafaranga yatakaje kugira ngo ahabwe indishyi.
Ahubwo hagenwa mbere urugero rw’imvura. Iyo amakuru yigenga agaragaje ko imvura yarenze icyo gipimo, amafaranga aba yateganyijwe ashobora guhita atangwa ku bakozi bari muri gahunda.
MINECOFIN ivuga ko mu cyiciro cya mbere, gahunda yibandaho igihe cy’imvura nyinshi cyo muri Werurwe kugeza muri Gicurasi. Amakuru y’imvura yajya atangwa na Meteo Rwanda, akagenzurwa kandi hifashishijwe amakuru aturuka kuri satellite.
Umukozi uri mu gace kagizweho ingaruka ashobora kuzajya ahabwa amafaranga angana n’ay’abandi bari muri uwo mushinga, akanyuzwa kuri Mobile Money, konti ya banki cyangwa SACCO.
Intego ni uko ayo mafaranga yajya agera ku bagenerwabikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Amafaranga ari gusuzumwa ari hagati ya Frw 15,000 na Frw 25,000 kuri buri gikorwa cy’imvura cyujuje ibipimo byashyizweho. Aya ariko ni amafaranga y’icyitegererezo muri gahunda ikiri gusuzumwa, ntabwo aragera ku rwego rwo kuba indishyi zatangiye gutangwa.
Ni nde uzishyura ubwishingizi?
Ikindi kiri kuganirwaho ni uburyo ikiguzi cy’ubu bwishingizi cyasaranganywa.
MINECOFIN ivuga ko amafaranga y’ubwishingizi ashobora gusaranganywa hagati y’abakozi, ibigo bicukura amabuye y’agaciro cyangwa amakoperative bakoreramo. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi izatanga umurongo wa politiki, mu gihe Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board yafasha mu ishyirwa mu bikorwa.
Mbere y’uko gahunda yakwirakwizwa mu rwego rw’ubucukuzi rwose, hari gusuzumwa uburyo yabanza kugeragezwa ku rugero ruto kandi igenzurwa.
Muri ubwo buryo, ishobora kubanza gushyirwa muri regulatory sandbox ya Banki Nkuru y’u Rwanda, uburyo butuma igisubizo gishya mu rwego rw’imari kigeragezwa mu buryo bugenzurwa mbere yo kwemererwa gukorera ku isoko ku rugero rwagutse. MINECOFIN igaragaza ko iki cyemezo na cyo kikiri mu isuzuma.
Iyi gahunda ntabwo yasimbura amabwiriza y’umutekano cyangwa ubundi buryo bwo kurengera abakozi. Ahubwo yaba iyunganira, igamije gukemura ikibazo cyihariye: uko umukozi utunzwe n’umunsi yakoze yabaho mu gihe ikirere gitumye akazi gahagarara.
Mu gihe izaba yemejwe, izaba ari uburyo bwo guhuza ubwishingizi n’imihindagurikire y’ibihe mu rwego rufite abakozi benshi kandi ibikorwa byarwo bikunze gukorerwa ahantu hashobora kwibasirwa n’imvura nyinshi n’ubutaka budatekanye.
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barenga ibihumbi 92 bashobora gushyirirwaho ubwishingizi bushya mu Rwanda