Abakozi ba Leta bagiye kujya bishyura igihombo bateje mu mafaranga avuye mu mifuka yabo

Bruno I. Bagambiki ·

Abakozi ba Leta bagiye kujya bishyura igihombo bateje mu mafaranga avuye mu mifuka yabo

Iteka rishya rya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ryashimangiye ko umukozi wa Leta uzateza igihombo cy’amafaranga cyangwa cy’umutungo wa Leta azajya acyishyura, rinagena uburyo bwo kugikurikirana n’uko kizishyurwa.

Ibi bikubiye mu ngingo ya 84 y’Iteka rya Minisitiri nº 010/26/10/TC ryo ku wa 29 Ukwakira 2026 ryerekeye uburyo bw’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta, ryatangajwe mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 30 Ukwakira 2026.

Iyo ngingo igira iti:

“Ibihombo cyangwa ibyangijwe by’urwego rwa Leta kubera igikorwa cyakozwe n’umukozi cyangwa icyo yanze gukora byishyurwa na we.”

Iri teka riteganya ko Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga imari n’umutungo bya Leta amenyesha mu nyandiko umukozi wishyuzwa igihombo cyangwa ibyo yangije, akamugaragariza umubare w’amafaranga asabwa kwishyura.

Umukozi asabwa kwishyura mu gihe kitarenze iminsi 30 cyangwa mu byiciro bikwiye. Iyo adashoboye kubahiriza ibyo yasabwe, ikibazo gishyikirizwa urwego rw’ubutabera rubifitiye ububasha.

Mbere yo gufata icyemezo ku gihombo cyagizwemo uruhare n’umukozi wa Leta, Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga imari n’umutungo bya Leta agomba kubanza gusaba ibitekerezo umujyanama mu by’amategeko w’urwego bireba.

Ingingo ya 85 y’iri teka iteganya ko igihombo cyose cy’amafaranga cyangwa cy’umutungo bya Leta kigomba gukorwaho iperereza ryuzuye, abakozi b’urwego bireba bakagira uruhare mu gutanga amakuru akenewe.

Iyo hari ibimenyetso bishobora kugaragaza ko habaye icyaha, urwego rwa Leta rukora ubugenzuzi bw’ibanze kugira ngo harebwe niba hari ishingiro ryo kumenyesha urwego rushinzwe ubugenzacyaha.

Iri teka kandi rishyiraho inshingano ku bakozi ba Leta zo gutanga amakuru ku gihombo bamenye cyangwa bakeka ko cyabaye. Basabwa kubimenyesha bidatinze umuyobozi ubakuriye mu kazi, bagaha kopi umuyobozi ushinzwe imicungire y’umutungo n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga imari n’umutungo bya Leta.

Riteganya kandi ko igihombo cyangwa ibyangiritse bitewe n’impamvu zidashobora kwirindwa bishobora gusibwa mu bitabo by’icungamutungo, ariko bikabanza kwemezwa n’umuyobozi ubifitiye ububasha, Umubaruramari Mukuru akagenerwa kopi.

Rinemerera gusiba igihombo cyangwa ibyangiritse byatewe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa kudakora ibitegetswe n’itegeko, iyo iperereza ryimbitse rigaragaje ko bidashobora kwishyuzwa.

Iri teka ryashyizweho hashingiwe ku Itegeko Ngenga nº 002/2022.OL ryo ku wa 12 Ukuboza 2022 ryerekeye imicungire y’imari n’umutungo bya Leta, rikaba ryaratangiye gukurikizwa ku wa 30 Ukwakira 2026, umunsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta.

Icyakora, ihame ryo kwishyuza abakozi ba Leta igihombo bateje ryari risanzwe riteganywa no mu mabwiriza yo mu 2016 yerekeye imicungire y’imari n’umutungo bya Leta.

Aya mabwiriza agamije kunoza imicungire y’amafaranga n’umutungo bya Leta, gushimangira gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano mu mikoreshereze yabyo.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza