Abatuye ku Nkombo batangiye gukoresha ‘Water Taxi’ itwara abantu 51 n’imizigo

Abaturage batuye ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi batangiye gukoresha ubwato bushya bwa Water Taxi, bwashyizweho mu rwego rwo kuborohereza ingendo no gutwara imizigo hagati y’iki kirwa n’ibindi bice bya Rusizi.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA), cyatangaje ko ubu bwato bwatangiye ingendo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026, ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi. RTDA isanzwe ifite mu nshingano ibikorwa remezo by’ubwikorezi bwo mu mazi, ndetse umushinga wo guteranya ubwato bwa Nkombo uri mu mishinga yayo.
Ubu bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 51 bicaye ndetse na toni eshanu z’imizigo. Bwanashyizwemo ibikoresho bigamije umutekano w’abagenzi birimo amakoti arengera ubuzima, camera na kizimyamoto.
Abagenzi bazajya bishyura 1,200 Frw ku rugendo rwo kugenda no kugaruka, igiciro cyashyizweho kugira ngo abaturage babashe gukoresha iyi serivisi mu ngendo zabo za buri munsi.
Water Taxi yitezweho korohereza by’umwihariko abaturage bajya ku mirimo, abanyeshuri, abacuruzi n’abahinzi bajyana umusaruro ku masoko, dore ko abaturage bo ku Nkombo ahanini bifashisha ubwikorezi bwo mu mazi kugira ngo bagere ku zindi serivisi zitangirwa ku mu Karere ka Rusizi.
Ubu bwato bwari bwarasezeranyijwe abaturage bo ku Nkombo na Perezida Paul Kagame, bukaba bwashyikirijwe abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi hamwe n’abahagarariye RTDA.
Gutangira kwa Water Taxi kandi bije mu gihe Leta ikomeje kwagura ubwikorezi bwo mu mazi ku Kiyaga cya Kivu. Mu mishinga RTDA ikurikirana harimo icyambu cya Rusizi, imicungire y’ubwato butwara abaturage ndetse n’inyigo zijyanye no guteza imbere serivisi z’ubwato bwambutsa abantu n’ibinyabiziga kuri iki kiyaga.