Anthropic yakoze Claude AI yaciye agahigo ibona miliyari $81 mu igurishwa rya mbere ry’imigabane

Ikigo cy’Abanyamerika gikora mu by’ubwenge buhangano (AI), Anthropic, cyakoze Claude, cyaciye agahigo ko kwinjiza miliyari zirenga 81 z’amadolari ya Amerika mu igurishwa rya mbere ry’imigabane y’ikigo ku isoko ry’imari n’imigabane (IPO), riba rinini kurusha ayandi yose yabayeho mu mateka, ihita igira agaciro ka tiriyari 1,5 z’amadolari
Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, Anthropic yatangaje ko yashyize igiciro cy’umugabane umwe kuri $83, mu igurishwa ry’imigabane 980 000 000. Muri yo, imigabane 956 351 354 yagurishijwe n’ikigo, naho 23 648 646 igurishwa na bamwe mu banyamigabane bacyo.
Anthropic ntizabona amafaranga yavuye ku migabane yagurishijwe n’abo banyamigabane. Imigabane yacyo izatangira gucuruzwa ku isoko rya Nasdaq ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, ikoresheje izina “ANT”, naho igikorwa cyo kugurisha imigabane kikazasozwa ku wa 20 Ugushyingo.
Abafasha Anthropic kugurisha imigabane bahawe uburenganzira bwo kugura indi migabane igera kuri 147 000 000 mu gihe cy’iminsi 30. Urwego rwa Amerika rugenzura isoko ry’imari n’imigabane (SEC) rwemeje inyandiko y’iri gurishwa ku wa 18 Ugushyingo.
BBC ivuga ko Anthropic yahigitse SpaceX ya Elon Musk, yari yarinjije miliyari 75 z’amadolari muri Kamena 2026. Igiciro cya $83 ku mugabane cyarenze icyari giteganyijwe cya $70-$78, bitewe n’ubwinshi bw’abifuzaga kugura imigabane.
Iri gurishwa ryatumye Anthropic igera ku gaciro ka tiriyari 1,5 z’amadolari, irusha agaciro ibigo bya Walmart na Samsung, ndetse yegera Tesla na Meta.
BBC ivuga ko Anthropic ari cyo kigo cya mbere gikora gusa ibijyanye n’ubwenge buhangano cyagurishije imigabane ku isoko rusange, mu gikorwa gifatwa nk’ikizamini gikomeye ku rwego rw’iri koranabuhanga.
Icyakora, nubwo Anthropic yinjije amafaranga menshi, iracyafite igihombo gikomeye. BBC, ishingiye ku nyandiko ya IPO y’iki kigo, ivuga ko amafaranga cyinjije mu mezi icyenda yarangiye muri Nzeri 2026 yiyongereye akagera kuri miliyari 33 z’amadolari, ariko igihombo cyacyo kikagera kuri miliyari 104 z’amadolari muri icyo gihe.
Kuri ayo mafaranga hiyongeraho miliyari 26 z’amadolari z’ishoramari ritandukanye ry’ibigo birimo Google, Microsoft na Nvidia, ku buryo amafaranga yose ashobora kugera kuri miliyari 107 z’amadolari.
Marta Norton, uyobora ingamba mu kigo cy’ishoramari Empower, yabwiye BBC ati: “Ubwenge buhangano busaba amafaranga menshi.” Yongeyeho ati: “Amasoko rusange y’imari yongera gato uburyo bwo kubona amafaranga, bityo igihe kirageze.”
Anthropic yashinzwe mu 2021 n’abantu barindwi bahoze bakorera OpenAI, bayobowe n’umuvandimwe na mushiki we, Dario Amodei na Daniela Amodei. BBC ivuga ko abo barindwi bahita baba abaherwe batunze za miliyari, mu gihe Anthropic ivuga ko abayishinze biyemeje gutanga 80% by’imigabane yabo.
Yang Wang, umusesenguzi wa Counterpoint Research, yavuze ko ikibazo gikomeye ari ukumenya niba Anthropic izashobora kujyana n’umuvuduko mu gihe imyenda ibarirwa muri za miliyari amagana z’amadolari izaba igeze igihe cyo kwishyurwa mu myaka ibiri iri imbere.
Icyakora, yavuze ko iyi IPO iha abashoramari “amahirwe yo gushora imari mu buryo butaziguye mu kigo giteza imbere ubwoko bw’ubwenge buhangano bwo ku rwego rwo hejuru, gifite ubushobozi bwo kugira uruhare mu kugena icyiciro gikurikira cy’izamuka ry’umusaruro”.
BBC ivuga ko imigabane y’ibigo by’ikoranabuhanga yatakaje agaciro nyuma y’amatora yo hagati muri manda muri Amerika, aho Abademokarate batsindiye imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, bakaba bitezweho gukaza amategeko agenga ubwenge buhangano.
Hagati aho, OpenAI, ikigo gihanganye cyane na Anthropic, giteganya gutangira kugurisha imigabane yacyo ku isoko rusange umwaka utaha.
Dario Amodei avuga mu nama ya TechCrunch Disrupt yabaye muri Nzeri 2023.
Kamala Harris, wari Visi Perezida wa Amerika icyo gihe, mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibigo bikora mu by’ubwenge buhangano (AI), barimo Dario Amodei, muri White House, ku wa 4 Gicurasi 2023.
Dario Amodei i Londres, ku wa 24 Gicurasi 2023, ubwo yahuraga na Rishi Sunak, wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza icyo gihe.
Peter Kyle, wari Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Ubumenyi, Guhanga Udushya n’Ikoranabuhanga icyo gihe, ubwo yasuraga ibiro bya Anthropic i San Francisco, ku wa 25 Ukwakira 2024.
Nasdaq MarketSite i New York; imigabane ya Anthropic izacururizwa ku isoko rya Nasdaq ku izina rya “ANT”.