BNR igiye kugerageza ifaranga-koranabuhanga ry’u Rwanda mu gihe cy’amezi 12

Aimable Dusabimana ·

BNR igiye kugerageza ifaranga-koranabuhanga ry’u Rwanda mu gihe cy’amezi 12

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iteganya gukora igerageza ry’amezi 12 ry’ifaranga-koranabuhanga ry’u Rwanda (CBDC), rizwi nka e-Franc Rwandais, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27, nyuma y’igerageza ry’ibanze ryagaragaje ko iryo faranga rishobora gukora mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ni ibikubiye muri Raporo Ihuriweho y’Umwaka w’Ingengo y’Imari wa 2025/26, BNR iherutse gushyira ahagaragara.

Nyuma y’ubushakashatsi bwo kureba niba iryo faranga rishoboka, bwakozwe hagati ya 2022 na 2023, BNR yakoze igerageza ry’ibanze kuva muri Gicurasi kugeza mu Ukwakira 2025.

Intego yari ukureba niba iryo faranga ryafasha kongera ubudahangarwa bw’uburyo bwo kwishyurana, guteza imbere udushya mu rwego rw’imari, gushyigikira ubukungu budakoresha amafaranga y’impapuro no kunoza ubwishyu bwambukiranya imipaka.

Mu mezi atanu, hakozwe ibikorwa 1,775 byo kwishyurana hifashishijwe murandasi, byarangiraga ako kanya, n’ibikorwa 632 byakozwe hakoreshejwe amakarita y’ikoranabuhanga nta murongo wa murandasi. Ibindi bikorwa 246 byakozwe hakoreshejwe USSD, bigaragaza ko n’abafite telefoni zisanzwe bashobora gukoresha iryo faranga.

Mu bitabiriye ubushakashatsi, 62% bavuze ko bashobora gukoresha iryo faranga riramutse ritangiye gukoreshwa mu gihugu hose, naho 83% bavuga ko biteguye kubika igice cy’amafaranga yabo mu buryo bushobora gukoreshwa nta murongo wa murandasi.

BNR ivuga ko ibi bigaragaza ko iryo faranga rishobora kunganira uburyo bwo kwishyurana busanzwe, aho kubusimbura.

Igerageza ryagaragaje kandi imbogamizi. Kwishyura nta murongo wa murandasi ni byo abitabiriye bahaye agaciro cyane, ariko ni na byo byahuye n’imbogamizi nyinshi, kuko ibikoresho byinshi byakoreshejwe bitari bifite ikoranabuhanga rya NFC rikenewe kugira ngo amakarita akore.

Uburyo bwo kwiyandikisha na bwo bwari bugifite ibibazo, naho kwishyurana hagati y’ibihugu byari byarageragejwe mu buryo bw’ikigereranyo gusa.

Raporo Ihuriweho y’Umwaka w’Ingengo y’Imari wa 2025/26 isobanura ko imbogamizi zose zabonetse mu igerageza ry’ibanze zizitabwaho mu igerageza ry’amezi 12 riteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027.

Iri gerageza riteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27 rizahuza abakoresha amafaranga n’abacuruzi mu bikorwa nyabyo by’ubucuruzi, mu byaro, i Kigali no mu mijyi yunganira Kigali.

Iyi raporo ivuga ko:

“Icyo cyiciro kigamije kwagura igerageza rigakorwa n’abakoresha serivisi ba nyabo, abacuruzi bakora ibikorwa by’ubucuruzi nyabyo n’ahantu ho mu cyaro, muri Kigali no mijyi yunganira Kigali. Biteganyijwe kandi ko USSD izashyirwa mu nzira zishyigikiwe mu buryo bwuzuye, ndetse hakageragezwa bwa mbere kwishyurana nyako ku murongo umwe wihariye uhuza ibihugu, ku bufatanye na Banki Nkuru y’ikindi gihugu.”

Biteganyijwe kandi ko uburyo bwa USSD buzakoreshwa mu buryo bwuzuye, ndetse hakageragezwa bwa mbere kwishyurana nyako hagati y’u Rwanda n’ikindi gihugu, ku bufatanye na Banki Nkuru yacyo.

Icyakora, iri gerageza ntirisobanura ko BNR yamaze gufata icyemezo cya nyuma cyo gushyira e-Franc Rwandais mu ikoreshwa rusange.

BNR igiye kugerageza ifaranga-koranabuhanga ry’u Rwanda mu gihe cy’amezi 12

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza