BNR yongereye igihe cyo guhinduza inoti zakuwe ku isoko

Bruno I. Bagambiki ·

BNR yongereye igihe cyo guhinduza inoti zakuwe ku isoko

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yongereye kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2026 igihe cyo guhinduriza mu bigo by’imari inoti za kera z’amafaranga 500, 1.000, 2.000 na 5.000 Frw zakuwe ku isoko, nyuma y’uko igihe cyari cyarateganyijwe kirangiye ku wa 1 Ugushyingo 2026.

Mu itangazo ryo ku wa 1 Ugushyingo 2026, BNR yasobanuye ko iki cyemezo kigamije guha andi mahirwe abantu bagifite izo noti kugira ngo bazihindurize muri banki z’ubucuruzi no mu bindi bigo by’imari.

Iki cyemezo kivuguruye itangazo rya BNR ryo ku wa 24 Gashyantare 2026, ryari ryateganyije ko izi noti zihindurizwa mu mabanki y’ubucuruzi no mu Murenge SACCO kuva ku wa 2 Werurwe kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2026.

BNR yasobanuye ko kuva ku wa 1 Ukuboza 2026 kugeza ku wa 1 Werurwe 2027, guhinduriza izi noti bizajya bikorwa gusa ku cyicaro gikuru cyayo giherereye mu Kiyovu, i Kigali, no ku mashami yayo mu gihugu.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo guhinduriza izi noti zakuwe ku isoko kizarangira burundu ku wa 1 Werurwe 2027.

Inoti zirebwa n’iki cyemezo ni iza 500 Frw zakozwe mu 2004 no mu 2013, iza 1.000 Frw zakozwe mu 2004 no mu 2015, iza 2.000 Frw zakozwe mu 2007, ndetse n’iza 5.000 Frw zakozwe mu 2004 no mu 2009.

BNR yanibukije ko inoti za 500 Frw n’iza 1.000 Frw zakozwe mu 2019, hamwe n’iza 2.000 Frw n’iza 5.000 Frw zakozwe mu 2014 no mu 2024, zizakomeza gukoreshwa ku isoko.

Banki Nkuru y’u Rwanda yasabye abaturage kubahiriza igihe cyongereweho kugira ngo bahindurize inoti zakuwe ku isoko, inabibutsa ko ibisobanuro birambuye ku biranga izo noti bikubiye mu mugereka w’itangazo ryayo.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza