Dangote yatangije umushinga wa miliyari 16$ i Lamu, Perezida Kagame yahagarariwe na Kajangwe

Aimable Dusabimana ·

Dangote yatangije umushinga wa miliyari 16$ i Lamu, Perezida Kagame yahagarariwe na Kajangwe

Umushinga wa miliyari 16$ wo kubaka uruganda rwa Dangote rutunganya peteroli i Lamu muri Kenya watangijwe ku mugaragaro, biteganyijwe ko ruzajya rutunganya utugunguru 700,000 ku munsi. Perezida Paul Kagame yahagarariwe muri uwo muhango na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine-Marie Kajangwe, mu gihe u Rwanda rwamaze kugaragaza ko rushishikajwe no kugira imigabane muri uyu mushinga.

Ku Cyambu cya Lamu ku nkengero z’Inyanja y’Abahinde muri Kenya, hatangijwe umwe mu mishinga y’ingufu minini Afurika y’Iburasirazuba imaze kubona: Dangote East Africa Petroleum Refinery and Petrochemicals Special Economic Zone, ufite agaciro kagera kuri miliyari 16$.

Umuhango wo gutangiza imirimo y’uru ruganda wabaye ku wa 30 Nzeri 2026, uyoborwa na Perezida wa Kenya William Ruto na Aliko Dangote, umushoramari wo muri Nigeria. Witabiriwe n’abayobozi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, Perezida Jean-Lucien Savi de Tové wa Togo n’abandi.

Perezida Paul Kagame ntiyitabiriye uyu muhango, ahubwo yahagarariwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine-Marie Kajangwe. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko u Rwanda rwiteze ko uyu mushinga uzagira uruhare mu kubyaza agaciro umutungo kamere wa Afurika.

Perezida Ruto yavuze ko yari yaravuganye na Perezida Kagame wari warateganyije kwitabira, ariko ntibishoboke kubera impamvu yavuze ko zari iza tekiniki.

Uruganda ruzajya rutunganya utugunguru 700,000 ku munsi

Uruganda rwa Lamu rwateganyirijwe ubushobozi bwo gutunganya utugunguru 700,000 twa peteroli ku munsi, rukaba rwitezwe kurangira mu 2030. Umushinga uzanaba urimo ikigo gikora amashanyarazi ya megawatt 1,000 ndetse n’ibikorwa byo gukora ifumbire, ibikoresho bya pulasitiki n’ibindi bicuruzwa bishingiye kuri peteroli.

Dangote yavuze ko uyu mushinga uri mu cyerekezo cyo kugabanya uburyo Afurika ikomeje kohereza hanze ibikoresho fatizo, hanyuma ikagarura ibicuruzwa byatunganyijwe ku giciro kiri hejuru. Yavuze ko intego ari uko Afurika yongera ubushobozi bwo kwitunganyiriza ibyo ikeneye aho gukomeza kubitunganyiriza ahandi.

Dangote yatangije umushinga wa miliyari 16$ i Lamu, Perezida Kagame yahagarariwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe

Uruganda rwitezweho kugemurira ibikomoka kuri peteroli amasoko yo muri Kenya no mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, birimo u Rwanda.

U Rwanda rumaze gutera intambwe mu guhindura uburyo rubona peteroli

Uyu mushinga utangijwe mu gihe u Rwanda rumaze gutangira gukoresha mu buryo bwagutse inzira ya Kenya mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli.

Ku wa 29 Nzeri 2026, umunsi umwe mbere y’itangizwa ry’umushinga wa Dangote, ubwato MT Sea Wolf bwagejeje i Mombasa toni 40,000 z’ibikomoka kuri peteroli byari byatumijwe na Rwanda National Energy Company, RNEC. Byari ibicuruzwa bya mbere binini byageze muri Kenya muri gahunda nshya ihuriweho na guverinoma z’u Rwanda na Kenya.

U Rwanda ruvuga ko iyi gahunda izarufasha kongera umutekano w’ingufu, kugabanya ingaruka z’ihungabana ry’amasoko mpuzamahanga no kutishingikiriza ku nzira imwe y’ubwikorezi.

Ibi bituma uruganda rwa Lamu rugira inyungu yihariye ku Rwanda kuko rushobora kuzajya rubona ibikomoka kuri peteroli byatunganyirijwe mu karere kandi bigatwarwa binyuze ku bikorwa remezo bya Kenya.

U Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kugira imigabane

Muri Kanama 2026, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gusuzuma uburyo rwagira uruhare rw’imari muri uru ruganda, nubwo ibiganiro byari bikiri mu ntangiriro. Dangote yagaragaje ko guverinoma zo mu karere zishobora kugira imigabane igera kuri 30% muri uyu mushinga.

Bityo umushinga wa Lamu ntureba gusa Kenya. Ku Rwanda, ushobora kuba indi ntambwe mu rugendo rwo gushaka amasoko menshi ya peteroli, kugabanya ibibazo bishobora guterwa n’ihungabana ry’ubwikorezi no kurushaho kwihuza n’uruhererekane rw’ingufu rwo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu mushinga wafunguwe ku mugaragaro i Lamu muri Kenya

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza