G7 igiye kurekura miliyoni 100 z’utugunguru tw’ibikomoka kuri peteroli

Ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi bizwi nka G7 byemeranyije gufata ingamba zihuriweho zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, birimo kurekura ku isoko miliyoni 100 z’utugunguru mu gihe cy’amezi ane.
Iki cyemezo cyafashwe mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 2 Ukwakira 2026, mu gihe isoko mpuzamahanga rikomeje guhura n’ihungabana ryatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka cyane.
G7 yavuze ko iki gikorwa kizakorwa mu bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu, IEA, kandi kigahita gitangira gushyirwa mu bikorwa. Igice kinini cya mazutu kizashyirwa ku isoko mu minsi 20 ya mbere, mu rwego rwo kongera iboneka ryayo ku masoko.
Ibihugu bya G7 byanemeranyije guhuza gahunda zo gusana inganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli kugira ngo nyinshi zidafungirwa icyarimwe, no gushishikariza ibihugu bifite ubushobozi bwo kuyitunganya kongera umusaruro, by’umwihariko uwa mazutu.
Iki cyemezo kije mu gihe ibiciro bya mazutu bikomeje kuzamuka. Mu Bwongereza, ku wa 2 Ukwakira, igiciro mpuzandengo cya litiro imwe ya mazutu cyageze ku mapawundi 2 bwa mbere, nk’uko imibare ya RAC, ikigo cyo mu Bwongereza gikurikirana ibijyanye n’imodoka n’ibiciro bya lisansi na mazutu, ibigaragaza.
G7 yanatangaje ko ibihugu biyigize bizirinda gushyiraho ibibujijwe ku kohereza ingufu n’ibikomoka kuri peteroli hagati yabyo, kubera ko bene izo ngamba zishobora kurushaho kugabanya ibiboneka ku isoko no kongera ibiciro.
IEA izakurikirana uko izi ngamba zishyirwa mu bikorwa n’ingaruka zigira ku isoko, ndetse G7 ikaba yavuze ko hashobora kurekurwa indi mazutu mu bubiko mu gihe byaba bikenewe.