Guverineri Soraya wa BNR yahembwe nk’umugore w’indashyikirwa mu by’imari muri Afurika

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yahawe igihembo cya African Woman in Finance Award 2026, kimushimira uruhare rwe mu guteza imbere urwego rw’imari no korohereza Abanyafurika kubona serivisi z’imari.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Soraya Hakuziyaremye, yahembwe mu birori bya AFIS Awards 2026, ahabwa igihembo cya African Woman in Finance Award, kimushimira ubuyobozi n’umuhate yagaragaje mu guteza imbere serivisi z’imari zibasha kugera ku bantu benshi.
Iki gihembo kigaragaza uruhare yagize mu guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda, by’umwihariko mu bikorwa bigamije kongera umubare w’abaturage n’ibigo bibasha kubona serivisi z’imari.
AFIS Awards ni ibihembo bihabwa abantu n’ibigo bagize uruhare mu guteza imbere urwego rw’imari muri Afurika. Igihembo Soraya Hakuziyaremye yahawe kandi kigaragaza uruhare rw’abagore b’Abanyafurika mu miyoborere no mu guhindura ejo hazaza h’urwego rw’imari ku mugabane.
Hakuziyaremye ayoboye Banki Nkuru y’u Rwanda, urwego rufite inshingano zo gushyiraho no gushyira mu bikorwa politiki y’ifaranga, kugenzura urwego rw’imari no guteza imbere imikorere yarwo.
Guverineri Soraya Hakuziyaremye wa BNR yahembwe nk’umugore w’indashyikirwa mu by’imari muri Afurika