I Musha, hakoreshejwe iturika riremereye mu bucukuzi bw’amabuye ari mu kuzimu kwa kure

Ikigo Trinity Metals cyatangaje ko cyakoze iturika rya mbere rigenzurwa mu kirombe cya Musha i Rwamagana, intambwe igamije kwihutisha imirimo yo kugera ku mabuye ya ‘tin’ ari kure mu kuzimu no kongera igihe iki kirombe kizakomeza gukora.
Iri turika rya mbere ryakorewe mu gice cya gatanu, Level 5, cy’umushinga wa Heza Decline, hifashishijwe imyobo 28 yashyizwemo ibikoresho byo guturitsa. Ibi bikorwa byabereye ku ntera ya metero hafi 240 uvuye aho umuyoboro winjira mu kuzimu utangirira, mu gice cy’amajyepfo y’ikirombe cya Musha.
Trinity Metals ivuga ko buri cyiciro cy’ubu buryo bushya bwakoreshejwe gishobora gutuma inzira y’ubucukuzi yongerwa hafi metero 1.2, mu gihe uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwatumaga imirimo yongerwa hafi metero 0.15 ku munsi.
Trinity Metals yatangaje ku wa 1 Ukwakira 2026 ko iri turika ari imwe mu ntambwe zikomeye mu kuvugurura ikirombe, kigana ku ikoreshwa ry’imashini n’uburyo bugezweho kandi bwihutisha imirimo, ariko hagakomeza kwitabwa ku mutekano.
Iyi ntambwe nshya mu bucukuzi bwo muri iki kirombe, biteganyijwe gutuma haboneka vuba inzira ijya mu bice byo hasi birimo ibuye rya gasegereti rikurwamo ‘tin.’
Umusaruro ushobora kwikuba inshuro zirenga ebyiri
Ikirombe cya Musha ubu gitanga hagati ya toni 30 na 40 z’ubutare bwa ‘tin’ ku kwezi, kikaba ari icya kabiri mu Rwanda mu musaruro wa ‘tin’ nyuma y’icya Rutongo, na cyo gicungwa na Trinity Metals.
Iki kigo giteganya ko uwo musaruro ushobora kwikuba inshuro zirenga ebyiri mu myaka itatu kugeza kuri itanu, uko ubucukuzi bugenda bugera mu bice bishya byo hasi.
Umusaruro wa mbere utegerejwe kuva ku cyiciro cya 5 mu mezi atandatu ari imbere. Gahunda iriho kandi igaragaza ko kuva kuri icyo cyiciro kugeza ku cya 8 bishobora kongera ubushobozi bw’umusaruro, bitewe n’uko imiterere y’amabuye izaba imeze n’uko ibikorwa byo gucukura bizagenda.
Trinity Metals ivuga ko, hashingiwe ku mibare y’igenamigambi iriho, buri muyoboro mushya ushobora gutanga hafi ibiro 10.000 by’amabuye ku kwezi. Mu gihe ubushakashatsi bw’imiterere y’ubutaka bwakomeza gutanga icyizere, Heza Decline ishobora no gukomeza munsi yo ku cyiciro cya 8.
Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta, yavuze ko kugera ku iturika rya mbere ari intambwe ikomeye mu kongera ubushobozi bw’ikirombe cya Mushya no kukigeza ku cyiciro gishya cy’iterambere.
Iri turika rya mbere rizatuma twihutisha imirimo yo kugera ku bice byo hasi birimo amabuye y’agaciro, twongere umusaruro kandi twongere igihe iki kirombe kizakomeza gukora.
Geleta yavuze ko Trinity Metals ikomeje gushora imari mu buryo bugezweho bwo gucukura, ibikoresho n’ubumenyi bwa tekiniki, hagamijwe kugira ubucukuzi butekanye, butanga umusaruro mwinshi kandi burambye.
Impamvu ibiturika bitari byarakoreshejwe mbere
Mu bice byo hejuru by’ikirombe cya Musha, imiterere y’amabuye n’ubutaka yari yoroshye, isatagurika kandi idafite ubukomere busanzwe buboneka mu mabuye akomeye. Ibi byatumaga uburyo bwo gucukura hakoreshejwe ibiturika butaba bukwiriye.
Uko Heza Decline yagiye igera mu kuzimu kwa kure, yatangiye guhura n’amabuye akomeye ashobora gucukurwa hifashishijwe uburyo bwo kubanza gukora imyobo no kuyituritsa. Ni byo byatumye Trinity Metals itangira gukoresha ubu buryo kuva ku cyiciro cya 5.
Umushinga wa Heza Decline watangiye muri Kanama 2022, ugamije kugera ku mabuye ari mu bice byo hasi no kongera igihe ikirombe cya Musha kizamara gicukurwamo.
I Musha, hakoreshejwe iturika riremereye mu bucukuzi bw’amabuye ari mu kuzimu kwa kure
Mbere yo gutangira gukoresha ibiturika, hubatswe ahabugenewe ho kubika ibiturika, hakorwa ibikorwa byo kwimura imitungo aho byari ngombwa kugira ngo haboneke intera y’umutekano isabwa n’amategeko, ndetse hanasuzumwa amazu ari mu ntera ya kilometero imwe kugira ngo habarurwe uko yari ameze mbere y’uko ibikorwa bitangira.
Hashyizweho kandi intera ya metero 300 itagomba kugerwamo mu gihe cy’iturika, hakurikijwe amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB). Abaturage n’abandi bireba bari hafi y’ikirombe na bo bamenyeshejwe mbere ibikorwa by’ibiturika.
Umuyobozi Mukuru wa RMB, Alice Uwase, yashimiye Trinity Metals kuri iyi ntambwe.
Ni intambwe ikomeye mu iterambere n’imikorere y’ikirombe kandi ihura n’amavugurura ari gukorwa mu rwego rw’ubucukuzi, agamije kugeza ibikorwa ku gukoresha imashini, kongera imikorere myiza no gusigaza agaciro kenshi mu gihugu.
Ikirombe cya Musha giherereye mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, ku birometero hafi 45 uvuye i Kigali. Gicukurwamo cyane cyane ‘tin’ na tantalum,’ kikaba kinafite amahirwe yo kubonekamo ‘lithium,’ ku ruhushya rw’ubucukuzi rufite ubuso bwa hegitari 6.094.
Iki kirombe gikoresha abakozi barenga 2.200.
Trinity Metals yashinzwe mu 2022 binyuze mu guhuza ibirombe bitatu, ari byo Nyakabingo Tungsten Mine, Rutongo Tin Mine na Musha Tin and Tantalum Mine, ubu ikaba ikoresha abakozi barenga 6.500.
Ikirombe cya Musha ubu gitanga hagati ya toni 30 na 40 z’ubutare bwa ‘tin’ ku kwezi
Ibi bikorwa byabereye ku ntera ya metero hafi 240 uvuye aho umuyoboro winjira mu kuzimu utangirira
Iki kirombe gikoresha abakozi barenga 2.200