Ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 33%, ifaranga ry’u Rwanda ritakaza agaciro gake ugereranyije n’idolari

Ibyoherezwa mu mahanga by’u Rwanda byazamutseho 33% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, mu gihe ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje 2,28% by’agaciro karyo ugereranyije n’idolari rya Amerika, rikaba ryaragabanutse ku kigero gito cyane ugereranyije n’umwaka wabanje.
Ni ibigaragara muri Raporo Ihuriweho y’Umwaka w’Ingengo y’Imari wa 2025/26 ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), igaragaza uko ubukungu n’urwego rw’imari byitwaye.
Raporo ivuga ko ibitumizwa mu mahanga byiyongereyeho 12,1%, bituma icyuho hagati y’agaciro k’ibyoherezwa n’ibitumizwa kigabanukaho 2,8%. Amafaranga yinjizwa n’ibyoherezwa mu mahanga yashoboraga kwishyura 49,4% by’ibitumizwa, avuye kuri 41,6% mu mwaka wabanje.
Mu mibare irambuye y’ubuhahirane n’amahanga, BNR igaragaza ko amafaranga yavuye mu bicuruzwa byoherejwe mu mahanga hatabariwemo zahabu yageze kuri miliyoni 2 307,1 z’amadolari, avuye kuri miliyoni 1 740,2.
Amafaranga yavuye mu mabuye y’agaciro yazamutseho 121,6%, ayavuye kuri kawa yiyongeraho 20,5%, naho ayavuye ku bicuruzwa bitunganyirizwa mu nganda azamukaho 27,6%.
Ku rundi ruhande, ibiribwa bitumizwa mu mahanga, birimo umuceri, isukari n’amavuta yo guteka, byakomeje kwiyongera, bigaragaza ko ibyo bicuruzwa bikenewe cyane ku isoko ry’imbere mu gihugu.
Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanutseho 2,28% ugereranyije n’idolari, mu gihe mu mwaka wabanje kari kagabanutseho 9,68%. BNR igaragaza ko iri hinduka ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibyoherezwa mu mahanga, amafaranga ava mu Banyarwanda baba mu mahanga, ishoramari n’amavugurura y’isoko ry’ivunjisha.
Ugereranyije n’andi madovize, ifaranga ry’u Rwanda ryungutse agaciro ka 1,31% ku ipawundi y’Ubwongereza na 0,52% ku iyero, ariko ritakaza 7,90% ku iyuwani y’u Bushinwa.
Mu mpera za Kamena 2026, ubwizigame bw’igihugu mu madovize bwari miliyari 2,273 z’amadolari, buvuye kuri miliyari 2,322 muri Kamena 2025. Nubwo bwagabanutseho gato, bwari buhagije kwishyura ibitumizwa mu mahanga mu gihe cy’amezi 4,1, hejuru y’intego y’amezi ane.
Umuhinzi wa kawa mu Rwanda. Amafaranga yavuye kuri kawa yoherejwe mu mahanga yiyongereyeho 20,5% muri 2025/26
Amafaranga yavuye mu mabuye y’agaciro yazamutseho 121,6%
Imbuto za kawa ziri mu bikomeje kuzamura umusaruro woherezwa mu mahanga