Imanza Leta itsinda ku inyerezwa ry’umutungo zariyongereye

Isesengura ku manza urwego rw’ubushinjacyaha rutsinda ku manza zo kunyereza umutungo wa leta rigaragaza ko hari bamwe mu bayobozi bakoresha umutungo w'abaturage mu nyungu zabo bwite.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ibyuho biri mu gukoresha ingengo y’imari igenerwa ibigo bya leta na za minisiteri, ikibazo abagize inteko ishinga amategeko basaba ko cyahagurukirwa n’inzego zibishinzwe abo ibi byaha bihamye bakajya babiryozwa.
Isesengura ryakozwe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka wa 2024-2025, rigakorwa na Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari n’umutungo bya Leta mu mutwe w’abadepite, PAC, hagaragaye amafaranga yaburiwe irengero mu gihe andi yaburiwe ibisobanuro by’uko yakoreshejwe.
Mu ngero zikomeye PAC yagaragaje harimo:
Muri Rwanda Housing Authority, arenga miliyoni 45 yishyuwe imbumbe hatagaragajwe mu buryo buziguye icyakozwe ku mushinga wo gutanga no gushyira ubwatsi bw’ubukorano muri Stade ya Huye.
Muri MINISANTE arenga miliyoni 340 yongerewe muri ‘Bill of Quantity’ mu masezerano ‘Wastewater Treatment’ mu bitaro bya Muhima na Bushenge kandi amasezerano y’uwo mushinga ataravuguruwe.
Muri RUGC Ltd naho RSSB itanga amafaranga arenga miliyari imwe yaguzwe ibikoresho byo mu gikoni bizakoreshwa muri hoteli itarubakwa, hashingiwe ku gucyeka ko bizakoreshwa hatabanje gukorwa isesengura ku bikenewe, kandi bakaba bishyura agera kuri miliyoni n'ibihumbi 800 ku kwezi y’ubukode by’aho bibitse kuva muri 2023.
Muri RSSB kandi habuze inyandiko yo gushyigikira ibisobanuro by'icyo arenga miliyari eshatu yakoreshejwe.
Muri RICA asaga miliyoni 18 yishyuwe impuguke arenga ku yateganyijwe mu masezerano nta mpamvu izwi yatanzwe!
Muri Kanama 2026, iyi komisiyo yashyikirije iy’ubutabera imyanzuro ku byo yasuzumye kugira ngo ikurikiranire bya hafi ibyihishe inyuma y’ibura ry’amafaranga leta ishora mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage nk’uko tubikesha Televiziyo y’u Rwanda.
Perezida wa Komisiyo Ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’Imari n’Umutungo bya Leta mu Mutwe w’Abadepite, PAC, Hon. Muhakwa Valens, yashimangiye ko ibi bitagomba kugarukira mu magambo gusa.
Yagize ati:
“Ni ugusaba ubushinjacyaha gukurikirana cyane cyane imikoreshereze igaragaramo ibyakwitwa ibyaha n’amakosa ashingiye ku gukoresha nabi umutungo wa Leta, ni kimwe no kuvuga ngo miliyari eshatu zarakoreshejwe ariko habura inyandiko ntabwo byagarukiraho ngo tuvuge ngo inyandiko zarabuze kandi itegeko ribibuza. Rigaragaza ko buri faranga rikoreshwa rikwiriye kuba rifite inyandiko isobanura uburyo ryakoreshejwe, niyo mpamvu rero dusaba ko bijya mu rwego rw’iperereza n’ubutabera bigakurikiranwa.”
Intumwa za rubanda zikomeje gusaba Leta gukaza umurego no kongera imbaraga mu gukora iperereza no gukurikirana buri wese unyereza umutungo w’igihugu, ku buryo ababyihishe inyuma bose babiryozwa imbere y’amategeko.
Minisiteri y’Ubutabera ifite mu nshingano kugaruza umutungo wa Leta ukurikije ubushinjacyaha buba bwatsinze, kuva muri 2013 kugeza 2025, hagarujwe miliyari zisaga 15 na miliyoni 400, ariko iyi Minisiteri ikagaragaza ko ikigorwa cyane n’uko abo inkiko zihamya ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo wa Leta bawandika ku bandi bantu mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.