Imirenge SACCO 416 yahurijwe muri SACCO 30 zo ku rwego rw’Akarere

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko gahunda yo guhuza Imirenge SACCO 416 muri SACCO 30 zo ku rwego rw’Akarere yarangiye muri Gashyantare 2026, mu rwego rwo kunoza imicungire y’ibi bigo no korohereza abanyamuryango kubona serivisi z’imari.
Ni ibigaragara muri Raporo Ihuriweho y’Umwaka w’Ingengo y’Imari wa 2025/26 ya BNR, igaragaza ko SACCO 30 zashyizweho, zizwi nka D-SACCOs, zahawe impushya zo gukora.
BNR ivuga ko iri huzwa ryafashije korohereza abanyamuryango kubona amafaranga yabo mu Turere dutandukanye, rinatuma hashyirwaho ibigo binini bifite ubushobozi burushijeho mu miyoborere, imicungire y’ibyago, igenzura ry’imbere mu bigo no gucunga neza umutungo wabyo.
Iri vugurura ryabanjirijwe no gushyira ikoranabuhanga mu mikorere y’Imirenge SACCO 416, hagamijwe kwihutisha serivisi no kunoza imicungire y’amakuru n’ibikorwa by’imari.
Ihuzwa ry’ibi bigo ryagize kandi uruhare mu kugabanya umubare w’ibigo by’imari bigenzurwa na BNR, wavuye kuri 674 muri Kamena 2025 ugera kuri 565 muri Kamena 2026.
Nubwo iri vugurura ryageze ku ntego yo guhuza SACCO, BNR igaragaza ko abayobozi n’abakozi b’ibigo bishya bagikeneye kongererwa ubushobozi, cyane ko guhuriza hamwe umutungo w’abanyamuryango byongereye ingano n’uburemere bw’inshingano zo kuwucunga.
Mu kubafasha, BNR yahuguye abayobozi n’abakozi 776 muri 866 bari batumiwe, bangana na 90%. Ayo mahugurwa yabereye ahantu hatandatu, yibanda ku miyoborere, imicungire y’ibyago, igenzura, ikoreshamari ridaheza, kurengera abakoresha serivisi z’imari n’umutekano w’ikoranabuhanga.
Mu mwaka wa 2025/26, BNR yanakoze ibikorwa 43 by’igenzura mu rwego rw’imari iciriritse, birimo isuzuma ryakorewe SACCO 49 zari zifite ikibazo cy’inguzanyo nyinshi zitishyurwa neza.
Muri rusange, igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza mu bigo by’imari iciriritse cyagabanutse kigera kuri 2,3% muri Kamena 2026, kivuye kuri 3,4% muri Kamena 2025.