Inguzanyo nshya zemejwe n’amabanki zazamutseho 39,1% mu mwaka wa 2025/26

Agaciro k’inguzanyo nshya zemejwe n’amabanki yo mu Rwanda kiyongereyeho 39,1% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, kagera kuri miliyari 3 204,4 Frw, mu gihe mu mwaka wabanje kari kiyongereyeho 6,5% gusa.
Ni ibigaragara muri Raporo Ihuriweho y’Umwaka w’Ingengo y’Imari wa 2025/26 ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), igaragaza ko iri zamuka ryashingiye ku mikorere myiza y’ubukungu, ndetse no kuba mu mwaka wabanje inguzanyo nshya zari zaragabanutse nyuma y’imyaka yari yaranzwe n’inguzanyo nyinshi zahawe imishinga minini.
Inguzanyo zahawe abikorera zari zitarishyurwa mu mpera za Kamena 2026 ziyongereyeho 20,3%, ugereranyije n’izamuka rya 16,8% ryari ryagaragaye mu mwaka wabanje.
Umutungo wose w’urwego rw’imari wazamutseho 25%, uva kuri tiliyari 14 Frw muri Kamena 2025 ugera kuri tiliyari 17,5 Frw muri Kamena 2026. Amabanki yari afite 66,1% by’uwo mutungo, mu gihe agaciro k’umutungo w’urwego rw’imari ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’Igihugu kavuye kuri 64% kakagera kuri 68%.
BNR igaragaza ko amabanki yakomeje kugira ubushobozi buhagije bwo guhangana n’ibibazo by’imari, aho igipimo cy’ubwihaze bw’imari shingiro cyari kuri 22%, kirenze 15% gisabwa nibura.
Ku bijyanye no kugera kuri serivisi z’imari zemewe, igipimo cy’Abanyarwanda bakuze bazikoresha cyavuye kuri 87,7% muri Kamena 2025 kigera kuri 94,9% muri Kamena 2026, hashingiwe ku makuru y’ibigo bigenzurwa na BNR.
Ibi bishyira u Rwanda mu bihugu bya mbere muri Afurika mu guteza imbere ikoreshwa rya serivisi z’imari, mu gihe intego ari ukugera kuri 98%.
BNR igaragaza ko icy’ingenzi ubu atari ukongera gusa umubare w’abagerwaho na serivisi z’imari, ahubwo ari no kureba uko bazikoresha mu kongera umutungo, gushora imari no guteza imbere imibereho yabo.
Muri Kamena 2026, u Rwanda rwari rufite ibigo 47 byemerewe gutanga serivisi zo kwishyurana. Ibigo bitanga serivisi z’imari bitakira amafaranga abitswa byo byavuye kuri 152 bigera kuri 330, nyuma y’uko BNR ihaye impushya ibigo bishya 178.