Leta y’u Rwanda n’ibigo bitatu byasabye KT indishyi za miliyoni 386 z’amadolari

Ibanze ·

Ingoro y’Amahoro (Peace Palace) i La Haye mu Buholandi, ibamo Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubukemurampaka, mu ifoto yafashwe nimugoroba.

Leta y’u Rwanda n’ibindi bigo bitatu byasabye KT Corporation yo muri Koreya y’Epfo indishyi za miliyoni 386 z’amadolari ya Amerika, mu makimbirane ashingiye ku masezerano y’imigabane mu mushinga w’umuyoboro wa 4G. Iki kirego ni igisubizo ku kindi KT yari yabanje gutanga, kandi nta ruhande rurafatirwa umwanzuro.

Amakuru yatangajwe na KT Corporation agaragaza ko iki kirego cyatanzwe ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubukemurampaka (PCA), rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi.

Abatanze iki kirego ni Guverinoma y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) n’ikigo AGDF Corporate Trust Ltd.

Aba barega KT bayishinja kutubahiriza inshingano yari ifite mu masezerano y’imigabane, bakavuga ko ibyo byabateje igihombo gisaba indishyi zigera kuri miliyoni 386 z’amadolari, angana na miliyari 574 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga angana na miliyari 512,415 z’amawon akoreshwa muri Koreya y’Epfo, akaba ahwanye na 2,63% by’umutungo bwite wa KT Corporation, hashingiwe ku mibare y’imari yayo yo ku wa Gatatu, tariki ya 31 Ukuboza 2025.

Iki kirego cyatanzwe nyuma y’uko KT Corporation yari yabanje gutangiza ubukemurampaka, isaba kwishyurwa miliyoni 152 z’amadolari.

KT yavugaga ko uruhande rw’u Rwanda rutubahirije amasezerano y’imigabane, bituma isaba ko imigabane yayo igurwa hakurikijwe uburenganzira yari ifite mu masezerano.

Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, KT yashyize ahagaragara itangazo ryemeza ko yarezwe, ariko ihakana ishingiro ry’amafaranga isabwa.

Yagize iti: “Amafaranga asabwa muri iki kirego yabazwe hashingiwe ku bitekerezo byafashwe n’uruhande rwareze gusa. KT iteganya guhakana yivuye inyuma ishingiro ry’iyo mibare no kurengera inyungu zayo mu bukemurampaka.”

Aya makimbirane afitanye isano n’ikigo KT Rwanda Networks (KTRN), cyashinzwe mu 2013 kugira ngo cyubake kandi gicunge umuyoboro wa murandasi yihuta ya 4G LTE mu Rwanda.

Muri uwo mushinga, KT Corporation yari ifite imigabane 51%, mu gihe uruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda rwari rufite 49%.

KT yari ishinzwe gutanga amafaranga yo kubaka umuyoboro, naho uruhande rw’u Rwanda rugatanga ibikorwa remezo by’insinga za murandasi, imirongo y’itumanaho n’uruhushya rw’ubucuruzi bwa 4G ku bindi bigo by’itumanaho.

KTRN yari yarahawe uburenganzira bwihariye bwo gutanga izo serivisi mu gihe cy’imyaka 25.

Icyakora, ku wa Gatanu, tariki ya 14 Ukwakira 2022, Guverinoma y’u Rwanda yemeje politiki nshya yo guteza imbere murandasi yihuta, ikuraho uburyo bwari bushingiye ku kigo kimwe gitanga serivisi ku bindi bigo.

Ku wa Mbere, tariki ya 19 Kamena 2023, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwafashe icyemezo cyo gukuraho uburenganzira bwihariye KTRN yari ifite mu gutanga serivisi za murandasi yihuta no gukoresha imirongo y’itumanaho.

Icyo cyemezo cyatumye ibindi bigo bishobora gusaba impushya zo gutanga serivisi za 4G n’ikoranabuhanga ririsumba, na KTRN ikemererwa gukomeza gukorera ku isoko rihuriweho n’abandi.

Muri Werurwe 2026, KT yagerageje kuva muri uwo mushinga isaba ko imigabane yayo igurwa, bituma havuka amakimbirane yagejejwe mu bukemurampaka.

Kugeza ubwo aya makuru yatangazwaga, nta mwanzuro wari wafashwe ku kirego cya KT gisaba miliyoni 152 z’amadolari cyangwa ku cy’uruhande rw’u Rwanda gisaba miliyoni 386 z’amadolari.

Inyubako y’ibiro muri Koreya y’Epfo iriho ikirango cya KT Corporation, ikigo kiri mu makimbirane ajyanye n’umushinga wa 4G mu Rwanda.

Inyubako ya KT Plaza mu gace ka Changnyeong muri Koreya y’Epfo

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza