Minisiteri y’Ibikorwaremezo yijeje ingamba zo guhangana n'ibura ry’amashanyarazi

Bruno I. Bagambiki ·

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yijeje ingamba zo guhangana n'ibura ry’amashanyarazi

Ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi ni kimwe mu bibazo u Rwanda rugihanganye na byo, ndetse byakunze no kwigagaragaza muri ibi bihe by'impeshyi birangiye. Minisiteri y'Ibikorwaremezo yabitanzeho umucyo ko hari imishinga irimo gushyirwa mu bikorwa kugira ngo u Rwanda rwongere ingano y’amashanyarazi rukora.

Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026, ubwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka, yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda, ku ngamba za Guverinoma zo kongera ingano y’amashanyarazi no kuyageza ku baturage.

Muri ibi biganiro, abasenateri bagaragaje impungenge zishingiye ku ibura ry’umuriro rya hato na hato, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi, aho igabanuka ry’amazi mu ngomero rituma ingano y’amashanyarazi akorwa igabanuka. Iki kibazo cyiyongeraho imirimo yo kwagura no kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi, na yo ishobora gutuma umuriro ubura mu duce tumwe na tumwe.

Perezida w’iyi Komisiyo, Senateri Fulgence Nsengiyumva, yagaragaje ko hakenewe ingamba zirambye, aho gukomeza gutungurwa n’ibura ry’amashanyarazi buri gihe cy’impeshyi, kandi bizwi ko amazi agabanyuka muri icyo gihe.

Yagize ati:

Twagombye kuba twiteguye ko mu mpeshyi amazi azagabanuka, ingomero zaduha amashanyarazi zikagabanya igipimo cy’amashanyarazi. Twitegura dute? Kubona twitegura umwaka wose, amezi icumi cyangwa amezi icyenda tuzi ko impeshyi izaza, yaza ikaba nk’aho idutunguye, tukabwira abantu ngo amashanyarazi yagabanutse kubera impeshyi.

Senateri Frank Habineza na we yagaragaje ko ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zishobora gufasha mu gukemura iki kibazo, mu gihe hashyirwaho uburyo bwo kubika amashanyarazi akorwa ku manywa kugira ngo azakoreshwe nijoro cyangwa mu gihe umuriro uturuka mu yandi masoko wagabanutse.

Yanasabye ko hakorwa ubushakashatsi ku buryo u Rwanda rwagira inganda zikora bateri zo kubika ayo mashanyarazi, aho gukomeza kuzitumiza mu mahanga zihenze.

Mu gusubiza izi mpungenge, Minisitiri Damien Murwanashyaka yasobanuye ko Guverinoma ifite gahunda yo kongera ingano y’amashanyarazi igihugu gishobora gukora, binyuze mu mishinga itandukanye iteganyijwe mu cyiciro cya kabiri cy'ingamba zo kwihutisha iterambere, NST2, zizarangira mu 2029.

Yagize ati:

Turateganya ko mu gihe cya NST2, tuzaba dufite inyongera ku ngano y’amashanyarazi ingana na megawati 523.

Muri iyo mishinga harimo urugomero rwa Nyabarongo II, imirimo yo kurwubaka ikaba igeze kuri 75%. Uru rugomero rwitezweho kuzatanga megawati 43,5, rukaziyongeraho umushinga wo gushyira imirasire y’izuba ireremba ku mazi, ushobora gutanga izindi megawati 200.

Minisitiri Murwanashyaka yasobanuye ko kongera ingano y’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ari kimwe mu bizafasha igihugu kugabanya ingaruka z’igabanuka ry’amazi mu ngomero mu gihe cy’impeshyi.

Ku bijyanye n’ibura ry’umuriro riterwa n’imirimo yo kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi, Minisitiri Murwanashyaka yavuze ko hari kunozwa uburyo bwo kumenyesha abaturage hakiri kare, ku buryo bazajya bamenyeshwa nibura icyumweru mbere y’uko umuriro uhagarikwa mu duce batuyemo. Ibi bizabafasha kwitegura no kugabanya ingaruka iryo bura ry’umuriro rishobora kugira ku mirimo yabo ya buri munsi.

Mu mwaka wa 1994, u Rwanda rwari rufite amashanyarazi angana na megawati 41, aho abaturage bari hagati ya rimwe na kabiri ku ijana ari bo bagerwagaho n’amashanyarazi.

Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko kuri ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo gukora megawati 472,9 z’amashanyarazi, mu gihe abaturage bafite uburyo bwo kugera ku mashanyarazi bageze kuri 88%.

Mu zindi gahunda z’igihe kirekire, u Rwanda ruteganya gutangira gukora amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikileyeri (nucléaire), aho icyiciro cya mbere giteganyijwe kuzatanga megawati 110 hagati ya 2030 na 2033. Uyu mushinga uri mu ngamba zo kongera amasoko y’amashanyarazi, kugira ngo igihugu kibashe guhangana n’ubwiyongere bw’abayakenera.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza