Mukashyaka Claudette yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Inama y’Abaminisitiri yemeje Mukashyaka Claudette nk’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, asimbuye Kamuhire Alexis wari umaze imyaka itanu kuri uwo mwanya, mu gihe Kubwimana Gratien yagizwe Umugenzuzi Mukuru Wungirije.
Aba bayobozi bashyizwe mu myanya mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Mukashyaka yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi muri I&M Bank Rwanda (Chief Audit Executive), akaba afite uburambe bw’imyaka irenga 15 mu bugenzuzi bw’imikorere y’amabanki.
Mbere yo kugera kuri uwo mwanya, yakoze imirimo itandukanye muri I&M Bank, irimo kuyobora ishami rishinzwe kugenzura imikorere n’iyubahirizwa ry’amabwiriza (Assurance Audit Manager), ndetse n’irishinzwe ubugenzuzi n’ubujyanama (Consulting Audit Manager).
Mukashyaka si mushya mu Rwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, kuko mbere yo kujya muri I&M Bank yari yararukoreyemo nk’umugenzuzi w’imari (External Auditor).
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’ubukungu yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Afite kandi ubunararibonye mu ibaruramari, imiyoborere, gucunga ibyateza ingorane ibigo no kugenzura imikorere y’amabanki.
Ku mwanya w’Umugenzuzi Mukuru Wungirije, Kubwimana Gratien yasimbuye Habimana Patrick wari usanzwe muri izo nshingano.
Kamuhire Alexis, wasimbuwe na Mukashyaka, yari yaragizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu 2021.
Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta rufite inshingano zo kugenzura imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza, gukoresha umutungo neza no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko mu micungire yawo.
Raporo y’ubugenzuzi bw’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025, yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko muri Gicurasi 2026, yagaragaje ko uru rwego rwagenzuye ibigo n’inzego za Leta 252, rugatanga raporo 297. Igenzura ryakozwe ryarebaga 96% by’amafaranga yakoreshejwe mu ngengo y’imari ya Leta.
Iyo raporo yanagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe mu buryo budakurikije amategeko yagabanutse akagera kuri miliyoni 600 Frw, avuye kuri miliyari 2 na miliyoni 4 Frw mu mwaka wabanje.
Mukashyaka agiye kuyobora uru rwego mu gihe hakomeje gushyirwa imbaraga mu kunoza imicungire y’imari ya Leta, gukumira ikoreshwa nabi ry’umutungo wa rubanda no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inama zitangwa n’ubugenzuzi.
Mukashyaka Claudette yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta
Kamuhire Alexis wari umaze imyaka itanu ari Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta
Ku mwanya w’Umugenzuzi Mukuru Wungirije, hashyizweho Kubwimana Gratien