Ni iki cyatumye igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR kizamurwa inshuro eshatu mu mwaka umwe?
.jpg)
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo inshuro eshatu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, kiva kuri 6,5% kigera kuri 8,25%. Raporo nshya y’iyi banki igaragaza uko ibi byemezo byagiye bifatwa n’ingaruka byari byitezweho ku bukungu bw’igihugu.
Muri iyi Raporo Ihuriweho y’Umwaka w’Ingengo y’Imari wa 2025/26, BNR, yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi, ryatewe n’impamvu zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku ngufu n’ingaruka z’ibibazo byugarije ubucuruzi mpuzamahanga, ari ryo ryatumye izamura igipimo cy’inyungu fatizo inshuro eshatu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro no kurengera ubushobozi bw’abaturage bwo guhaha.
Ikomeza igaragaza ko icyo gipimo cyavuye kuri 6,5% kigera kuri 8,25% hagati ya Nyakanga 2025 na Kamena 2026.
Muri uwo mwaka, impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro yageze kuri 9,2%, ivuye kuri 5,7% mu mwaka wabanje, irenga imbago ya 2% kugeza kuri 8% BNR igenderaho mu guharanira ko ibiciro bitazamuka ku muvuduko ukabije.
Ibiciro by’ibikomoka ku ngufu byazamutseho 20,6%, bivuye kuri 1,5% mu mwaka wabanje, naho izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo ibiribwa byangirika vuba n’ibikomoka ku ngufu rigera kuri 9,7%.
Raporo isobanura ko iri zamuka ryagizwemo uruhare n’impinduka mu biciro byashyizweho mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2025, ndetse n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ubwikorezi.
Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro ryabaye imwe mu mbogamizi zikomeye igihugu cyahuye na zo muri uwo mwaka, bituma Banki Nkuru ifata ingamba zo gukaza Politiki y’Ifaranga.
Muri iyi raporo, yagize ati:
“Mu rwego rwo guhangana n’iki bibazo, BNR yakajije ingamba za Politiki y’ifaranga, izamura igipimo cy’urwunguko rwayo kiva kuri 6,5 ku ijana kigera kuri 8,25 ku ijana, hagamijwe kugabanya igitutu cy’izamuka ry’ibiciro, gusigasira icyizere cy’uko ibiciro bizagaruka mu mbago ziyemejwe, no kurinda ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo kugura ibicuruzwa na serivisi. Ibi byakozwe hidandwa ku guhuza agaciro k’ifaranga n’ibikorwa by’ubukungu no kubungabunga ubudahangarwa bw’urwego rw’imari.”
Mu gushyira mu bikorwa izi ngamba, icyemezo cya mbere cyo kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo cyafashwe muri Kanama 2025, ubwo cyavaga kuri 6,5% kikagera kuri 6,75%.
Muri Gashyantare 2026, BNR yongeye kuzamura icyo gipimo, kiva kuri 6,75% kigera kuri 7,25%, mu gihe igitutu cy’izamuka ry’ibiciro cyakomezaga kwiyongera. Muri Mutarama 2026, ibiciro mu mijyi byari byazamutseho 8,9% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Icyemezo cya gatatu cyafashwe muri Gicurasi 2026, ubwo icyo gipimo cyazamurwaga kigera kuri 8,25%, kivuye kuri 7,25%, nyuma y’uko izamuka ry’ibiciro mu mijyi ryari rigeze kuri 13% muri Mata 2026.
Icyo gihe, BNR yagaragaje ko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yari yongereye igitutu ku biciro by’ibikomoka ku ngufu n’ubwikorezi, bikaba byarashoboraga gutuma ibiciro by’ibindi bicuruzwa na serivisi bikomeza kwiyongera.
Kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo ni imwe mu ngamba Banki Nkuru ikoresha kugira ngo igabanye umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro. Iyo icyo gipimo kizamutse, bishobora gutuma amabanki y’ubucuruzi na yo azamura inyungu ku nguzanyo atanga, bityo kuguriza amafaranga bikarushaho guhenda.
Ibi bishobora kugabanya amafaranga abaturage n’ibigo by’ubucuruzi baguza n’ayo bakoresha, bigafasha kugabanya igitutu ku biciro by’ibicuruzwa na serivisi.
Icyakora, izi mpinduka ntizihita zigaragara ku masoko, kuko bisaba igihe kugira ngo ibyemezo bya Banki Nkuru bigire ingaruka ku mikorere y’amabanki no ku bukungu muri rusange.
Raporo ya BNR igaragaza ko kuba ingaruka z’ibyemezo byo kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo zitinda kugaragara byabaye imwe mu mbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ifaranga.
Nubwo ibiciro byakomeje kwiyongera, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 10,6% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, buvuye kuri 6,3% mu mwaka wabanje.
Iri zamuka ryashingiye ku kwiyongera kw’ibikenerwa imbere mu gihugu, ishoramari n’umusaruro w’inzego zitandukanye, zirimo serivisi, inganda, ubuhinzi n’ubwubatsi.
Guverineri Soraya Hakuziyaremye yashimangiye ko nubwo igihugu cyahuye n’igitutu cy’izamuka ry’ibiciro, ubukungu n’urwego rw’imari byakomeje kwihagararaho.
Yanditse ati:
“Nubwo habayeho igitutu cy’izamuka ry’ibiciro, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 10,6 ku ijana, mu gihe urwego rw’imari rwakomeje kugaragaza ubudahangarwa, bigizwemo uruhare n’imari shingiro ihagije, umutungo mvunjwafaranga, ndetse n’ubushobozi bwo kwishyura.”
Raporo igaragaza ko urwego rwa serivisi rwungukiye ku iterambere ry’ubucuruzi, ubwikorezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, mu gihe urwego rw’inganda rwashyigikiwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bwungukiye ku biciro byiza ku masoko mpuzamahanga.
Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro ryabaye imwe mu mbogamizi zikomeye igihugu cyahuye na zo muri uwo mwaka, bituma Banki Nkuru ifata ingamba zo gukaza Politiki y’Ifaranga.
Banki y’Isi na yo igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 9,4% mu mwaka wa 2025, naho mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 bukazamukaho 9,7%.
Muri raporo yayo yo mu Ukwakira 2026, Banki y’Isi yateganyije ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 7,5% mu mwaka wose wa 2026. Iyi mibare itandukanye n’iya BNR kuko Banki y’Isi ireba umwaka usanzwe, mu gihe imibare ya BNR ivugwa muri iyi raporo ishingiye ku mwaka w’ingengo y’imari.
Nyuma y’uko umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26 urangiye, BNR yongeye kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo muri Kanama 2026, kiva kuri 8,25% kigera kuri 8,75%, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’igitutu cy’izamuka ry’ibiciro.
Imibare iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu Ukwakira 2026, ibiciro mu mijyi yo mu Rwanda byazamutseho 19,5% ugereranyije n’Ukwakira 2025. Ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 28,9%.
BNR iteganya ko izamuka ry’ibiciro rizakomeza kuba hejuru y’imbago ngenderwaho mu mwaka wa 2026, rikazagaruka hagati ya 2% na 8% mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2027.
Iyi banki ivuga ko kimwe mu byo ishyize imbere mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27 ari ukugarura izamuka ry’ibiciro mu mbago ngenderwaho, hagamijwe kurinda ubushobozi bw’abaturage bwo guhaha no gushyigikira izamuka rirambye ry’ubukungu.
Igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR cyazamuwe inshuro eshatu mu mwaka umwe