RMB yakuwe mu maboko ya RDB nyuma y’amezi 15

Aimable Dusabimana ·

RMB yakuwe mu maboko ya RDB nyuma y’amezi 15

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) gikurwa munsi y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), kikajya gikora nk’ikigo gifite ubwigenge n’ubwisanzure, nyuma y’amezi 15 gishyizwe mu nshingano za RDB.

Iki cyemezo cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Muri iyo nama hemejwe imbonerahamwe y’imirimo ya RMB, hagamijwe kunoza imikorere yayo no kongera ubushobozi bwo kugenzura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rigira riti:

“Iki kigo cyari gishamikiye ku Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ariko ubu kizakora nk’Ikigo gifite ubwigenge n’ubwisanzure, hagamijwe kurushaho gukurikirana no kugenzura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushyigikira uruhare rwarwo rugenda rurushaho kwiyongera mu iterambere ry’ubukungu.”

Izi mpinduka zibaye nyuma y’umwaka umwe n’amezi atatu, kuko ku wa 24 Nyakanga 2025, Ibiro bya Perezida wa Repubulika byari byatangaje ko RMB n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB) bishyizwe mu nshingano za RDB, mu rwego rw’amavugurura y’imikorere y’ibigo bya Leta.

RMB yashinzwe mu 2017, ishyirwaho nk’ikigo cya Leta gifite ubuzima gatozi n’ubwigenge mu micungire n’imari. Mu 2023, hasohotse Iteka rya Perezida rigena inshingano, imiterere n’imikorere yayo.

Mu nshingano zayo harimo gutanga impushya zo gushakisha no gucukura amabuye y’agaciro, kugenzura ibikorwa by’ubucukuzi n’ubucuruzi bwayo, guteza imbere ubushakashatsi ku mutungo kamere no kugenzura ibikorwa bijyanye na peteroli na gazi.

Iyi mpinduka ije mu gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri mu nzego z’ingenzi zinjiriza u Rwanda amadovize. Mu 2024, amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga yinjije miliyari 1,75 z’amadolari ya Amerika, avuye kuri miliyoni 373 mu 2017.

U Rwanda rufite intego yo kugeza amafaranga rwinjiza mu kohereza amabuye y’agaciro mu mahanga kuri miliyari 2,17 z’amadolari buri mwaka bitarenze 2029, binyuze mu kongera umusaruro, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no kongerera agaciro amabuye y’agaciro mbere yo kuyohereza mu mahanga.

RMB iyoborwa na Alice Uwase, wagizwe Umuyobozi Mukuru wayo muri Nyakanga 2025.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza