U Rwanda rwongeye guhabwa inota rya ‘B+’ runashimwa icyerekezo kitajegajega

U Rwanda rwongeye guhabwa amanota ya ‘B+’ n’icyerekezo kitajegajega (Stable Outlook) mu isuzuma ry’ubushobozi bwo kwishyura imyenda, nk’uko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yabitangaje ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026. Iki cyemezo cya S&P Global Ratings gishingiye ku izamuka rikomeye ry’ubukungu, igabanuka ry’icyuho cy’ingengo y’imari n’inguzanyo zihendutse igihugu gikomeje kubona.
Mu cyegeranyo cyasohotse ku wa 16 Ugushyingo 2026, S&P yemeje ko ayo manota areba imyenda igihugu gifata mu gihe kirekire, yaba mu madovize cyangwa mu mafaranga y’u Rwanda.
Iki kigo cyashimye uburyo Guverinoma imaze igihe icunga neza ubukungu n’imari. Cyagaragaje ko imyenda irenga gato 87% y’iyo u Rwanda rufitiye amahanga ari iyishyurwa mu gihe kirekire kandi ku nyungu nto, bigatuma imiterere y’imyenda yarwo iba myiza ugereranyije n’iy’ibindi bihugu biri ku rwego rumwe na rwo.
Mu gice cya mbere cya 2026, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 10% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2025, ahanini bitewe n’iterambere ry’inganda na serivisi. Iri zamuka ryakurikiye irya 9,3% ryagezweho mu 2025.
S&P iteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 7,5% mu 2026, mu gihe muri Gicurasi 2026, ubwo yaherukaga kwemeza ayo manota, yateganyaga izamuka rya hafi 6,8%. Iteganya kandi ko buzajya buzamukaho 7% buri mwaka hagati ya 2027 na 2029, bikaba biri hejuru y’izamuka riteganyijwe mu bindi bihugu biri ku rwego rumwe n’u Rwanda.
Mu bikorwa bigira uruhare mu kuzamura ubukungu harimo iyubakwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Kigali (NKIA), giteganyijwe gutangira gukora byuzuye mu bikorwa by’ubucuruzi hagati mu mwaka wa 2028.
Ku bijyanye n’ingengo y’imari ya 2025/26, S&P iteganya ko icyuho kizagera kuri 4,9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), aho kuba 5,7% byari biteganyijwe. Ibi byatewe n’uko imisoro yinjijwe yarenze iyari iteganyijwe, mu gihe amafaranga yakoreshejwe yabaye make ugereranyije n’ayarateganyijwe.
Iryo gabanuka ry’amafaranga yakoreshejwe ryafashijwemo n’inguzanyo ihendutse yo kubaka ikibuga cy’indege, yabonetse binyuze mu buryo bushya bwa Banki y’Isi (World Bank Group Guarantees Platform), buhuza ingwate za IDA na MIGA. U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyakoresheje ubwo buryo, bituma amafaranga yari ateganyijwe gukoreshwa mu 2026 ku cyiciro cya kabiri cy’iyubakwa ry’icyo kibuga agabanukaho miliyari 168,2 Frw.
S&P yanagaragaje ko u Rwanda rwujuje intego zose zari zarashyizweho mu isuzuma rya mbere rya gahunda y’amezi 38 rufitanye n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), bituma icyiciro cya mbere cy’amafaranga gitangwa mu Ukwakira 2026.
Mu gice cya mbere cya 2026, amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu gihugu yiyongereyeho 31,1%, mu gihe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku mabuye y’agaciro na byo byiyongereye cyane. Ibi byatumye icyuho mu bucuruzi n’amahanga kigabanuka, kiva kuri 13,4% kigera kuri 10,9% bya GDP.
Ifaranga ry’u Rwanda ryakomeje guhagarara neza muri rusange. S&P iteganya ko amadovize igihugu kibitse kandi gishobora gukoresha azaba ari hafi miliyari 2,3 z’amadolari ya Amerika, ku mpuzandengo, hagati ya 2026 na 2029.
Nubwo intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yazamuye ibiciro bya lisansi, mazutu, ifumbire n’ibiribwa, Guverinoma yashyizeho nkunganire kuri mazutu n’ifumbire, mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yakajije ingamba zigenga itangwa ry’inguzanyo. S&P iteganya ko izamuka ry’ibiciro rizagabanuka rikagera kuri 8% mu 2027.
MINECOFIN ishimangira ko Guverinoma ikomeje kwiyemeza gucunga neza ubukungu, kwitwararika mu gufata imyenda no kuyishyura, ndetse no kugabanya icyuho cy’ingengo y’imari, ari na ko ikomeza ibikorwa bigamije guteza imbere igihugu.
Itangazo rya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ryo ku wa 17 Ugushyingo 2026 ku manota S&P Global Ratings yahaye u Rwanda
Inyubako zo mu mujyi rwagati wa Kigali