Tiriyari 3 z’amadolari zazimiye ku isoko ry’imari rya Amerika mu munsi umwe

Isoko ry’imari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryahuye n’ihungabana rikomeye ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, aho agaciro k’imigabane y’ibigo bigize igipimo cya S&P 500 kagabanutseho hafi tiriyari 3 z’amadolari ya Amerika, mu gihe ibigo by’ikoranabuhanga, by’umwihariko ibikora ibikoresho by’ubwenge buhangano (AI), byibasiwe cyane n’iryo gabanuka.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru Reuters agaragaza ko Nasdaq 100, igipimo gikurikirana ibigo 100 bikomeye bitari ibyo mu rwego rw’imari byanditswe ku isoko rya Nasdaq, yagabanutseho 6.4%, bituma agaciro k’imigabane y’ibigo biyigize kagabanukaho tiriyari 2.5 z’amadolari.
Igipimo cya S&P 500, gikurikirana ibigo 500 bikomeye byanditswe ku masoko y’imigabane yo muri Amerika, cyagabanutseho 4.36%, mu gihe Nasdaq Composite yagabanutseho 5.52%, rikaba ari ryo gabanuka rikomeye kurusha ayandi ryagize mu munsi umwe mu mezi 19 ashize.
Dow Jones Industrial Average, ikurikirana ibigo 30 bikomeye byo muri Amerika, na yo yagabanutseho 3.44%.
Mu bigo byahuye n’igabanuka rikomeye harimo Nvidia, ikora utwuma twifashishwa mu ikoranabuhanga rya AI, aho agaciro k’imigabane yayo kagabanutseho hejuru ya 9%. AMD, ikora ibikoresho nk’ibyo, yagabanutseho hafi 17%.
Ibindi bigo bikomeye by’ikoranabuhanga na byo byagize igabanuka, aho Meta yagabanutseho 4%, Microsoft igabanukaho 3.6%, mu gihe Amazon na Alphabet, ari yo sosiyete ibarizwamo Google, byagabanutseho 2.2% buri kimwe.
Iri hungabana ryabaye nyuma y’amatora yo hagati muri manda ya Perezida wa Amerika yabaye ku wa 3 Ugushyingo 2026, aho Ishyaka ry’Abademokarate ryatsinze imyanya myinshi, rigafata n’ubuyobozi bwa Kongere.
Abashoramari bagaragaje impungenge z’uko impinduka muri politiki zishobora gutuma hashyirwaho amabwiriza akakaye agenga iyubakwa ry’ibigo bibika kandi bigatunganya amakuru menshi (data centers), bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubwenge buhangano.
Hari kandi impungenge zijyanye n’amafaranga menshi ari gushorwa muri AI, mu gihe bamwe mu bashoramari bibaza niba ayo mafaranga azatanga inyungu zijyanye n’ubunini bwayo.
Izi mpungenge zatumye abashoramari benshi batangira kugurisha imigabane yabo, bituma agaciro kayo kagabanuka cyane.
Igipimo cya VIX, gikunze kwifashishwa mu kugaragaza urwego rw’impungenge n’ihindagurika ryitezwe ku isoko ry’imari rya Amerika, cyageze kuri 28.36 mu masaha y’ubucuruzi, urwego rwo hejuru kurusha urwo cyari kimaze amezi umunaniho.
Nubwo igabanuka ry’agaciro k’imigabane ryabarirwa muri tiriyari z’amadolari, ibi ntibivuze ko ayo mafaranga yose yavuye kuri konti z’abashoramari cyangwa ngo abe yaratakaye mu buryo bw’amafaranga afatika.
Ahubwo ni igabanuka ry’agaciro rusange k’ibigo ku isoko, kabarwa hashingiwe ku giciro cy’umugabane n’umubare w’imigabane yose y’ikigo.
Ibi bivuze ko iyo ibiciro by’imigabane byongeye kuzamuka, agaciro k’ibigo na ko gashobora kongera kwiyongera.
Iri hungabana rije mu gihe AI yari imaze igihe ari imwe mu nzego zikurura ishoramari ryinshi ku isi, cyane cyane mu bigo bikora utwuma tw’ikoranabuhanga, ibigo bitanga serivisi zo kubika amakuru n’ibindi bikorwa remezo bifasha iri koranabuhanga.
Abasesenguzi b’isoko ry’imari bagaragaza ko ibizakurikiraho bizaterwa n’icyizere abashoramari bazagirira iterambere rya AI, politiki zizashyirwaho ndetse n’ubushobozi bw’ibigo bwo kubyaza inyungu amafaranga menshi biri gushora muri uru rwego.