Toni ibihumbi 40 z’ibikomoka kuri peteroli z’u Rwanda zageze i Mombasa

Ubwato MT Sea Wolf bwageze ku cyambu cya Mombasa muri Kenya butwaye toni 40,000 z’ibikomoka kuri peteroli byatumijwe na Rwanda National Energy Company (RNEC), biba icyiciro cya mbere cy’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rwakiriye binyuze mu masezerano mashya yo gukoresha Umuhora wa Ruguru muri EAC.
U Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa amasezerano mashya rufitanye na Kenya mu bijyanye no gutumiza ibikomoka kuri peteroli, nyuma y’uko ubwato MT Sea Wolf bugeze ku cyambu cya Mombasa butwaye toni 40,000 z’ibikomoka kuri peteroli zagenewe isoko ry’u Rwanda.
Ubu bwato bwageze kuri Kipevu Oil Terminal 2 (KOT2), icungwa na Kenya Pipeline Company, ku wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026. Ni bwo bwa mbere Rwanda National Energy Company (RNEC) yakiriye ibikomoka kuri peteroli byinshi icyarimwe ikoresheje uyu muhora mushya.
Umuhango wo kwakira ibi bikomoka kuri peteroli witabiriwe na Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Armand Zingiro, hamwe na James Opiyo Wandayi, Umunyamabanga wa Kenya muri Guverinoma ushinzwe Ingufu na Peteroli.
Zingiro yavuze ko gutangira gukoresha uyu muhora ari intambwe igaragaza icyerekezo u Rwanda na Kenya bihuriyeho cyo kongera umutekano w’ibikomoka kuri peteroli binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byo mu karere.
Yavuze ko gukoresha Umuhora wa Ruguru bizaha u Rwanda ubundi buryo bwizewe kandi buhendutse bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli bikenewe mu bukungu bw’igihugu.
Iki cyiciro cya mbere cy’ibikomoka kuri peteroli kije nyuma y’amasezerano yasinywe n’u Rwanda na Kenya ku wa 29 Kamena 2026, agamije koroshya uburyo u Rwanda rutumiza, rutwara kandi rubika ibikomoka kuri peteroli binyuze muri Kenya.
Ayo masezerano arimo ay’ubwumvikane hagati ya guverinoma z’ibihugu byombi, ayahuriweho na guverinoma zombi na RNEC, ndetse n’amasezerano hagati ya RNEC na Kenya Pipeline Company agenga gutwara no kubika ibikomoka kuri peteroli.
Muri ubu buryo, u Rwanda ruzajya rwishakira ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, hanyuma rukoreshe ibikorwa remezo bya Kenya birimo icyambu, imiyoboro ya peteroli n’ibigega byo kubibika mbere yo kubigeza mu Rwanda.
RNEC yanamaze kwandikwa muri Kenya no guhabwa uburenganzira n’Urwego rwa Kenya rugenzura Ingufu na Peteroli (EPRA) bwo gutumiza, kohereza no gucuruza ibikomoka kuri peteroli ku bwinshi.
Toni ibihumbi 40 z’ibikomoka kuri peteroli z’u Rwanda zageze i Mombasa
Kongera inzira z’ibikomoka kuri peteroli
Gutangira gukoresha Mombasa biha u Rwanda indi nzira y’ibikomoka kuri peteroli yiyongera ku mihora rwari rusanzwe rukoresha, bikagabanya ibyago byo gushingira ku nzira imwe gusa mu gihe habaye ibibazo mu bwikorezi cyangwa ku isoko mpuzamahanga.
Mu masezerano yo muri Kamena, Kenya yemeye kandi kongera igihe ibikomoka kuri peteroli bigenewe u Rwanda bishobora kubikwa mu bigega byayo, bigaha abatumiza ubushobozi bwo kubigeza ku isoko ry’u Rwanda hakurikijwe uko bikenewe.
Guverinoma zombi zigaragaza ko ubu bufatanye bugamije kongera umutekano w’ibikomoka kuri peteroli, kunoza urujya n’uruza rwabyo no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Toni ibihumbi 40 z’ibikomoka kuri peteroli z’u Rwanda zageze i Mombasa
Ubwato MT Sea Wolf bwageze ku cyambu cya Mombasa muri Kenya butwaye toni 40,000 z’ibikomoka kuri peteroli byatumijwe na Rwanda National Energy Company (RNEC)
Ubu bwato bwageze kuri Kipevu Oil Terminal 2 (KOT2), icungwa na Kenya Pipeline Company
Guverinoma zombi zigaragaza ko ubu bufatanye bugamije kongera umutekano w’ibikomoka kuri peteroli