U Burundi: Idolari rigura arenga 6000 ku isoko ritemewe, akubye hafi kabiri ayemewe

U Burundi buza ku mwanya wa mbere mu bihugu bya Afurika bifite ikinyuranyo kinini hagati y’igiciro cy’idolari rya Amerika ku isoko ry’ivunjisha ritemewe n’igiciro cyemewe na Leta. Idolari rimwe rigura amafaranga y’Amarundi 6 227 ku isoko ritemewe, mu gihe igiciro cyemewe ari amafaranga 3 009, bikaba ari ikinyuranyo cya 107%.
Ibi bigaragara ku rutonde rw’ibihugu 10 bya Afurika rwasohowe n’urubuga The African Exponent ku wa 14 Ugushyingo 2026.
Mu gukora uru rutonde, urwo rubuga rwifashishije ibiciro abantu bavunjiraho amafaranga hagati yabo (P2P) ku mbuga za Binance, OKX na Bybit, ku wa 14 Ugushyingo 2026, saa sita n’iminota irindwi (12:07 GMT), rubigereranya n’ibiciro byemewe.
Urwo rubuga rwasobanuye ko ibyo biciro bidahuye neza n’ibikoreshwa n’abavunjayi bo ku muhanda, kandi ko atari ibiciro byizewe ko umuntu yahita avunjiraho amafaranga.
Imibare yatangajwe na Banki Nkuru y’u Burundi (BRB) ku wa 13 Ugushyingo 2026 igaragaza ko idolari rimwe ryaguzwe amafaranga y’Amarundi 2 991,07, rigurishwa 3 039,31, mu gihe igiciro cyo hagati y’ibi byombi cyari 3 015,19.
Nyuma y’uruzinduko itsinda ry’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ryagiriye mu Burundi kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 8 Gicurasi 2026, iki kigega cyatangaje ko ikinyuranyo hagati y’ibiciro by’ivunjisha ku isoko ritemewe n’ibyemewe cyari cyaragabanutse, ariko kikiri hejuru, kuko mu mpera za Mata 2026 cyari 100%.
IMF yagiriye u Burundi inama yo gukuraho buhoro buhoro uburyo bwo gukoresha ibiciro bibiri by’ivunjisha, hakurikijwe gahunda iteguye neza.
Yanagaragaje ko igipimo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko cyavuye kuri 45,5% muri Mata 2025 kigera kuri 10,8% muri Werurwe 2026, mu gihe ingano ya zahabu u Burundi bwohereje mu mahanga yiyongereye, ikava ku biro 400 mu 2024 ikagera kuri toni 1,2 mu 2025.
Ku rutonde rwa The African Exponent, u Burundi bukurikirwa na Algérie, aho idolari rimwe rigura dinari 257,88 ku isoko ritemewe, mu gihe igiciro cyemewe ari dinari 136,84, bikaba ari ikinyuranyo cya 88,5%.
Mozambique iri ku mwanya wa gatatu (meticais 74,76 kuri 63,91; ikinyuranyo cya 17%), igakurikirwa na Guinée (amafaranga 10 109 kuri 8 855; 14,2%), Tunisie (dinari 3,38 kuri 3,03; 11,5%) na Mauritanie (ouguiya 44,63 kuri 40,55; 10,1%).
Maurice iri ku mwanya wa karindwi (rupees 51,61 kuri 47,64; 8,3%), igakurikirwa na Maroc (dirhams 10,59 kuri 9,89; 7,1%), RDC (amafaranga 2 401,50 kuri 2 251; 6,7%) n’ibihugu bikoresha ifaranga rya CFA ryo muri Afurika yo Hagati (amafaranga 625,33 kuri 594,26; 5,2%).
Ibihugu bikoresha iryo faranga ni Cameroun, Centrafrique, Tchad, Congo-Brazzaville, Guinée Équatoriale na Gabon.
Nigeria iri ku mwanya wa 11, aho ikinyuranyo kiri kuri 4,1%, mu gihe mu 2023 cyari hafi 60%. Icyo kinyuranyo cyagabanutse nyuma y’uko iki gihugu gitangiye gukoresha igiciro kimwe cy’ivunjisha gishingiye ku miterere y’isoko.
Muri Misiri, icyo kinyuranyo kiri kuri 2,6%, muri Kenya kikaba 0,1%, naho mu bihugu bikoresha ifaranga rya CFA ryo muri Afurika y’Iburengerazuba kikaba 2,9%.
Uru rutonde ntirurimo Ethiopia, Zimbabwe, Sudani, Sudani y’Epfo, Malawi na Angola, kuko ibiciro by’ivunjisha muri ibyo bihugu bitakurikiranwe.
Imibare Banki Nkuru y’u Burundi yatangaje ku wa 13 Ugushyingo 2026 igaragaza kandi ko ifaranga rimwe ry’u Rwanda ryari rifite agaciro k’amafaranga y’Amarundi 2,0359, hashingiwe ku giciro cyo hagati.