U Rwanda na Cambodge byahuje ikoranabuhanga ry’ihererekanya ry’amafaranga

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’iya Cambodge byatangije igerageza ry’uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzafasha abantu bo muri Cambodge koherereza amafaranga abo mu Rwanda mu buryo bwihuse, bwizewe kandi budahenze.
Iri gerageza ryatangijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, mu nama yiswe ‘Black Swan Summit Cambodia’, ibera mu Mujyi wa Phnom Penh, muri Cambodge, kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Ubu buryo bwashyizweho binyuze mu guhuza ikoranabuhanga rya Cambodge ryifashishwa mu kwishyurana rizwi nka Bakong n’iry’u Rwanda rizwi nka eKash, ricungwa na R-Switch.
Muri ubu bufatanye, Banki ya ACLEDA ni yo izahuza amabanki yo muri Cambodge n’ubu buryo, mu gihe I&M Bank Rwanda izaba ishinzwe kurangiza ibikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga mu Rwanda.
Abakiliya ba ACLEDA n’ab’ibigo by’imari bikoresha Bakong muri Cambodge bazajya bashobora kohereza amafaranga ku makonti yo muri banki cyangwa ay’ikoranabuhanga y’abo mu Rwanda.
Guhuza ubu buryo bw’ikoranabuhanga bigamije kugabanya inzitizi n’amafaranga atangwa mu kohererezanya amafaranga hagati y’ibihugu byombi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na banki nkuru z’ibihugu byombi, hagaragajwe ko ubu bufatanye buzagura amahitamo ya serivisi z’imari ku bantu ku giti cyabo no ku bigo by’ubucuruzi.
Biteganyijwe kandi ko buzoroshya uburyo bwo kwishyurana mu bikorwa by’ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo hagati y’u Rwanda na Cambodge.
Buzanagira uruhare mu kongera umubare w’abaturage bakoresha serivisi z’imari zemewe n’izishingiye ku ikoranabuhanga.
Banki nkuru z’ibihugu byombi ziteze ko iyi gahunda izagira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’ubukungu no kongera ihererekanya ry’amafaranga hagati y’u Rwanda na Cambodge.