Ubujura bw’ibikorwaremezo by’amashanyarazi bwateje REG igihombo cya miliyoni 298 Frw

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu, REG, cyatangaje ko mu myaka itatu ishize cyagaragayemo ibibazo 190 by’ubujura no kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi, byagiteje igihombo cya miliyoni 298,98 Frw.
Iyi mibare yatangajwe ku wa 12 Ugushyingo 2026, igaragaza ko insinga z’amashanyarazi, ibipimo by’amashanyarazi (cash power meters), ibyuma bifata insinga ku mapoto (cross arms), udusanduku tugabanya amashanyarazi n’ibindi bikoresho biri mu bikunze kwibwa cyangwa kwangizwa.
Umuvugizi wa REG, Geoffrey Zawadi, yabwiye The New Times ko igihombo cy’amafaranga atari cyo gihangayikishije iki kigo gusa, kuko ingaruka zitagaragarira mu mafaranga ari zo zikomeye kurushaho.
Yavuze ko ubu bujura butuma amashanyarazi abura mu midugudu no mu tugari dutandukanye, bikagira ingaruka no kuri serivisi z’ingenzi zirimo amavuriro n’ibikoresho byifashishwa mu kugenzura umutekano wo mu muhanda.
Uturere twagaragayemo ubujura bwinshi
Mu turere, Kicukiro ni two kabaye aka mbere mu kugira ibibazo byinshi muri uyu mwaka wa 2026, aho hagaragaye 11, hagakurikiraho Musanze ifite umunani. Rubavu na Ngororero zo zagaragayemo ibibazo bitandatu buri kamwe, mu gihe Nyamagabe na yo iri mu turere twagaragayemo ibibazo byinshi.
REG yatangaje ko hari ibikoresho byagiye bisubizwa nyuma y’ibikorwa byo kubikurikirana ku bufatanye n’inzego z’umutekano. Icyakora, insinga nyinshi zagaruwe zari zarangiritse ku buryo zitashoboraga kongera gukoreshwa mu miyoboro y’amashanyarazi, ahubwo zishobora kugurishwa nk’ibyuma bisanzwe.
Ibi bituma iki kigo gikora andi mafaranga kitari cyateganyije yo kugura ibikoresho bisimbura ibyibwe no gusana ibyangijwe, mu gihe ayo mafaranga yashoboraga gukoreshwa mu kugeza amashanyarazi ku bandi baturage no kunoza serivisi gitanga.
REG yagaragaje ko mu myaka itatu ishize imaze kugira igihombo cya miliyoni 298 Frw giturutse ku bujura bw’ibikorwaremezo by’amashanyarazi