Ubushomeri mu Rwanda bwarazamutse mu gihembwe cya gatatu cya 2026
.jpg)
Ubushomeri mu Rwanda bwazamutse bugera kuri 15,6% mu gihembwe cya gatatu cya 2026, buvuye kuri 13,4% mu gihembwe nk’iki cya 2025, mu gihe urubyiruko n’abagore bakomeje kugaragaramo igipimo kiri hejuru kurusha abandi.
Raporo y’ubushakashatsi ku bakozi n’umurimo (Labour Force Survey) yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, mu Ukwakira 2026, igaragaza ko mu kwezi kwa Kanama 2026, abanyarwanda bafite imyaka hagati ya 16 na 30 ari miliyoni 8.8. Muri bo, abagera kuri miliyoni 4.8 bari bafite akazi, mu gihe ibihumbi 878 bari abashomeri, abandi miliyoni 3.2 bakaba bari hanze y’isoko ry’umurimo.
Iyi mibare igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri cyiyongereyeho amanota 2.2 ugereranyije na Kanama 2025, ubwo cyari kuri 13.4%. Mu yandi magambo, mu bantu bari mu isoko ry’umurimo, hafi umuntu umwe muri barindwi nta kazi yari afite kandi ashakisha akazi.
Urubyiruko n’abagore bahuye n’ubushomeri ku kigero cyo hejuru iyi Raporo igaragaza ko ubushomeri bwari hejuru mu rubyiruko rufite imyaka 16 kugeza kuri 30, aho bwari kuri 18.8%, ugereranyije na 13.1% mu bantu bakuru. Abagore na bo bagaragaje igipimo cy’ubushomeri kiri hejuru. Bwari kuri 18,3% mu bagore, mu gihe mu bagabo bwari kuri 13,3%.
Mu cyaro ubushomeri bwari kuri 16% mu gihe mu mijyi bwari kuri 14,8%. Ibi bivuze ko ikibazo kitagarukira mu mijyi gusa, ahubwo no mu cyaro hakenewe amahirwe menshi y’akazi n’ibikorwa byinjiriza abaturage amafaranga.
Muri rusange, igipimo cy’abari mu isoko ry’umurimo na cyo cyavuye kuri 65,8% kigera kuri 63,9%, mu gihe igipimo cy’abari hanze y’isoko ry’umurimo cyazamutseho 1,9%.
Iyi mibare igaragaza ko ikibazo cy’umurimo kidakwiye kureberwa gusa ku mubare w’abadafite akazi, ahubwo ko hakenewe no kureba niba abafite akazi babona amasaha ahagije yo gukora n’amahirwe yo gukoresha ubumenyi bwabo.