Abahinzi 6% ni bo bafite ubwishingizi mu Rwanda, Leta irifuza 30% mu 2029

Bruno I. Bagambiki ·

Abahinzi 6% ni bo bafite ubwishingizi mu Rwanda, Leta irifuza 30% mu 2029

Abahinzi n’aborozi 6% ni bo bari mu bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo mu Rwanda, mu gihe Leta yifuza ko bagera kuri 30% mu 2029, nk’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, ibitangaza.

Ibi byatangajwe na Museruka, ukurikirana gahunda y’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) no mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Televiziyo y’u Rwanda (RTV).

Gahunda ya “Tekana urishingiye muhinzi mworozi” yatangiye mu 2019. Muri iyo gahunda, Leta yishyura 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi, umuhinzi cyangwa umworozi akishyura 60%. Museruka yavuze ko imyumvire n’ubukangurambaga ari byo bikiri imbogamizi zikomeye kurusha igiciro. Yagize ati:

“Ahantu hakomeye cyane ni ku myumvire ikiri mike, bituma dusabwa imbaraga nyinshi mu bukangurambaga.”

Yasabye abahinzi kwishingira imyaka hakiri kare, kuko gutegereza kugeza igihe ibihingwa byangiritse bishobora gutuma ubwishingizi butabafasha. Yagize ati:

“Iyo wishyuye ubwishingizi utinze, biba bigaragara ko wamaze kubona ko uzagira igihombo, bituma abatanga serivisi z’ubwishingizi batagufasha.”

Museruka yakomeje avuga ko abahinzi b’umuceri ari bo bitabiriye kurusha abandi iyi gahunda y’ubwishingizi. Yagize ati:

“Tugeze kuri 98,2% by’abahinzi b’umuceri mu Rwanda bari mu bwishingizi. Umusaruro byatanze ni uko ubu ibigo by’imari, ufite ubwishingizi bimuha inguzanyo nta yindi ngwate bimusabye.”

Museruka yavuze ko mu mwaka wa mbere abahinzi n’aborozi bishyuye miliyoni 150 Frw z’ubwishingizi, none ubu bageze kuri miliyari zisaga 5 Frw ku mwaka. Umwaka ushize, ibigo by’ubwishingizi byabishyuye hafi miliyari 3 Frw by’ibyangiritse.

Ku bwishingizi bw’amatungo, igihombo cyagabanutse nyuma y’uko hafashwe ingamba zo kwishingira amatungo yakingiwe gusa, aho leta yatanze inkingo z’amatungu, byatumye amafaranga ibigo by’ubwishingiza byishyuwe biva kuri 200% bikagera hafi kuri 63%.

Museruka yavuze ko MINAGRI yemeye gusuzuma ibyifuzo byo kongera agaciro k’inka yishingirwa kuva kuri miliyoni 2 Frw ikagera kuri miliyoni 3 Frw, no kwishingira umusaruro wose aho kwishingira amafaranga yashowe gusa. Kugera ku ntego ya 30% bizasaba gukomeza ubukangurambaga, kuko ubwishingizi bushobora gufasha abahinzi n’aborozi kwihanganira igihombo no gukomeza ibikorwa byabo.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza