Ni gute Inyange izahangana n’ibura ry’amata? Rugemanshuro wa RSSB yayegukanye yabivuye imuzi

Aimable Dusabimana ·

Ni gute Inyange izahangana n’ibura ry’amata? Rugemanshuro wa RSSB yayegukanye yabivuye imuzi

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro, iheruka kwegukana Inyange Industries yose, yagarutse ku ibura ry’amata ryagaragaye ku isoko, avuga ko ryatewe n’izuba ryinshi ryaranze impeshyi ishize, rigatuma umusaruro w’aborozi ugabanuka, ariko ashimangira ko biyemeje gushakira iki kibazo umuti urambye.

Yabigarutseho mu kiganiro The Square cya Televiziyo y’u Rwanda (RTV), cyatambutse ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, ubwo yabazwaga impamvu bimwe mu bicuruzwa bya Inyange, birimo amata, imitobe n’amazi, byagiye bibura ku isoko, ndetse n’uburyo RSSB yiteguye gucunga urwo ruganda rutunganya amata.

Mu mpera za Kanama 2026, RSSB yabaye nyiri Inyange Industries yose nyuma yo kugura imigabane 60% yari ifitwe na Crystal Ventures, yiyongera kuri 40% yari isanzwe ifite.

Ibura ry’amata ry’urwo ruganda ryagaragaye cyane muri Kanama na Nzeri 2026, ubwo amaduka menshi acuruza amata mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice yamaraga iminsi nta mata afite.

Icyo gihe, Inyange Industries yasohoye itangazo risobanura ko impeshyi ndende yari yaratumye ingano y’amata yakiraga igabanuka cyane. Icyakora, yashimangiye ko ibiciro yagurishagaho amata ku bacuruzi bitari byarahindutse kuva muri Werurwe 2026.

Hagati aho, ibiciro by’amata ku isoko byakomeje kuzamuka. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko muri Ukwakira 2026, ibiciro by’amata, foromaje n’amagi byari byazamutseho 19,7% ugereranyije n’Ukwakira 2025, ndetse na 7% ugereranyije na Nzeri 2026.

Icyo RSSB ifite Inyange mu biganza iteganya

Rugemanshuro yasobanuye ko iki kibazo cy;ibura ry’amata ryatewe ahanini n’izuba ryinshi ryaranze impeshyi ishize, bigatuma ingano y’amata Inyange yakiraga avuye mu borozi igabanuka, cyatumye bibaza impamvu u Rwanda rukomeza kukigira mu gihe cy’izuba, nyamara hari ibihugu bifite ikirere gishyuha cyane ariko bikabasha kubona amata ahagije mu buryo buhoraho.

Yagize ati:

“Ku bijyanye n’ibura ry’ibicuruzwa ryabaye ku isoko, mu by’ukuri byabaye mu mpeshyi, kubera izuba ryinshi twagize. Yari impeshyi idasanzwe, atari mu Rwanda gusa, ahubwo no mu Karere.”

Gusa, akomeza atanga urugero rwa Israel, avuga ko icyo gihugu kigira izuba mu gihe cy’umwaka wose rimeze nk’iryo u Rwanda rwagize mu mezi make y’impeshyi, ariko kidahura n’icyo kibazo, ati:

“Niba ibihugu byo mu Burengerazuba, cyangwa se no mu Burasirazuba bwo Hagati, bishobora kugira amata ahagije biri mu butayu, kuki twe tutabishobora?”

Rugemanshuro yasobanuye ko gukemura iki kibazo bisaba ishoramari, cyane cyane mu kunoza uburyo ibiribwa by’amatungo biboneka kandi bikagezwa ku borozi, guteza imbere icyororo cy’inka no kwimakaza ubworozi bukorwa ku rwego rwagutse, nk’urw’inganda. Yashimangiye ko ibyo ari bimwe mu byo RSSB iteganya gushyiramo imbaraga.

Amata yatangiye kugaruka

Rugemanshuro yavuze ko kuva imvura yatangira kugwa, ingano y’amata aborozi bagemura yatangiye kongera kwiyongera, ku buryo hari icyizere ko ikibazo cy’ibura ryayo ku isoko kizagenda gikemuka.

Ati:

“Ubu twatangiye kubona itandukaniro. Ingano ibarirwa mu bihumbi amagana bya litiro iri kugemurwa, kandi icyo kibazo kizagenda gikemuka. Ariko icyo duteganya ni ugukemura iki kibazo burundu.”

Yongeyeho ko RSSB iri gushaka abafatanyabikorwa bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu kunoza ibiribwa by’amatungo no gushyiraho uburyo buhamye kandi burambye bwo guteza imbere umusaruro no kuwugeza ku isoko.

Ni ikibazo avuga ko badateganya kugikemura ku rwego rw’uruganda gusa ahubwo gahunda bafite ari iyo gufatanya n’abo bafatanyabikorwa kugikemura mu mizi kuko intego ari ukugera ku rwego rwo kongera umusaruro hakanoherezwa ibicuruzwa ku masoko yo hanze, kuko hari ababikeneye.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro, iheruka kwegukana Inyange Industries yose, yavuze ko biyemeje gushakira umuti urambye ikibazo cy’ibura ry’amata.

Ku bijyanye n’amazi ya Inyange, na yo yagiye abura ku isoko, Rugemanshuro yasobanuye ko akenewe cyane ku buryo agurwa akimara kuva mu mashini ziyatunganya. Yavuze ko bari kwagura no kugura ibikoresho bishya byo kuyatunganya, ku buryo icyo kibazo, yagaragaje nk’icy’igihe gito, kizakemuka vuba cyane.

Rugemanshuro yashimangiye ko ibibazo nk’ibi bishobora kwirindwa, anavuga ko RSSB ifite inshingano zo kubishakira ibisubizo, kuko abanyamuryango bayo bazayibaza impamvu bitakemutse mu gihe byaba bikomeje kugaruka.

Yagize ati:

“Niba twegukanye ibi bigo, bikongera kuba inshuro nyinshi, kandi twaravuze ko twaje kubikosora, tuzasabwa gutanga ibisobanuro bikomeye ku banyamuryango bacu by’impamvu tutabikoze.”

Mu mpeshyi amata ku isoko yabaye iyanga, bituma ibiciro by’ibiyakomokaho byiyongera

Leta muri rusange yo iteganya gukora iki mu kibazo cy’ibura ry’amata cyagaragaye

Ku ruhande rwa Leta, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko kugeza amazi ku borozi, harimo no gucukura amariba, ari kimwe mu bizafasha kongera umusaruro w’amata.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Solange Uwituze, aheruka gutangariza ikinyamakuru The New Times ko Leta iri kubaka ibikorwaremezo by’amazi, birimo amariba, kugira ngo amazi yegerezwe aborozi. Yagize ati: “Niba dushaka kongera umusaruro w’amata, tugomba gushora imari mu kugeza amazi ku borozi, ducukura amariba.”

Leta iteganya kandi kubaka amakusanyirizo mashya y’amata 47 no kuvugurura andi 45, ndetse no kongera umusaruro w’amata ukava kuri litiro miliyoni 3,2 ku munsi, ukagera kuri litiro miliyoni 6,8 mu 2029.

Rugemanshuro wa RSSB, yasobanuye ko igisubizo kirambye kiri no mu gukora ubworozi ku rwego rwagutse, nk’urw’inganda, aho kuba ku borozi ku giti cyabo

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza