I Kigali hateraniye inama yo guhindura ubushakashatsi ku kirere bukaba ibikorwa bifatika

I Kigali hateraniye inama ya kabiri yiga ku bumenyi bw’imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda, igamije gutuma ubushakashatsi budahera mu nyandiko no mu biganiro by’abahanga, ahubwo bukifashishwa mu gufata ibyemezo no gushyira mu bikorwa ibisubizo bifatika.
Iyi nama yatangiye ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026, muri M Hotel i Kigali, ikaba isozwa kuri uyu wa 23 Nzeri. Yitabiriwe n’abantu barenga 200, bamwe bayikurikirana imbonankubone abandi bifashishije ikoranabuhanga.
Ni inshuro ya kabiri iyi nama ibaye, aho uyu mwaka yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Where Rwanda’s climate research meets policy”, igaragaza intego yo guhuza ubushakashatsi bukorwa ku mihindagurikire y’ikirere n’ibyemezo ndetse na gahunda zishyirwa mu bikorwa mu gihugu.
RCSS 2026 ihuriza hamwe abashakashatsi, abafata ibyemezo, inzobere mu bidukikije, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abashakashatsi bakiri bato. Intego ni uko ubushakashatsi butagarukira mu nyandiko cyangwa mu biganiro by’abahanga gusa, ahubwo bugatanga amakuru ashobora gushingirwaho mu gutegura ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ibiganiro by’uyu mwaka byibanda ku nkingi eshanu zirimo ubuhinzi n’ibiribwa, amakuru no gukurikirana imihindagurikire y’ikirere, imijyi n’ibikorwa remezo hamwe n’ingufu, ibisubizo bishingiye ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, ndetse n’isano iri hagati y’imihindagurikire y’ikirere n’ubuzima.
Mu gutangiza iyi nama, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Fidèle Bingwa, yashimangiye ko ubumenyi n’ubushakashatsi ku mihindagurikire y’ikirere bikwiye gufasha mu gufata ibyemezo bifatika uyu munsi, kuko ari byo bizagena ubushobozi bw’igihugu bwo kwitegura ibibazo by’ejo hazaza.
Yagize ati:
“Wakwibaza uti: kuki ibi bidushishikaza nka Leta? Twebwe nka Leta n’abafatanyabikorwa bacu ibi bidushishikaza kuko binyuze mu bushakashatsi n’amakuru muduha, bituma dushobora gushyiraho politiki zizana impinduka zifatika kandi zirambye. Nanone kurengera ibidukikije bidushishikaza kuko tugomba kwitegurira ahazaza. Imihindagurikire y’ikirere yageze hose, kandi tutabashije kuyihuza n’imibereho yacu, ntibizadushobokera gukomeza kubaho mu gihe kizaza.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Bingwa Fidele, atangiza iyi nama ku mugaragaro
Yagaragaje ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere kitareba abashakashatsi n’inzobere gusa, ahubwo ko gifite aho gihurira n’imibereho ya buri munsi y’abaturage, bityo kikaba gikeneye ibisubizo bishingiye ku makuru n’ubumenyi bwizewe.
Ubushakashatsi bugomba kuvamo ibisubizo
Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa gahunda nshya yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, NDC 3.0, yatangajwe mu Ukuboza 2025.
Muri iyo gahunda, u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero kigera kuri 53% kugeza mu 2035, ugereranyije n’uko yaba ingana nta zindi ngamba zifashwe. Muri icyo gipimo, 7% izagerwaho hifashishijwe ubushobozi bw’igihugu, naho 46% ikazaterwa n’inkunga n’imari mpuzamahanga.
Gushyira mu bikorwa NDC 3.0 yose biteganyijwe ko bizakenera hafi miliyari $12, aho hafi miliyari $7 zizifashishwa mu bikorwa byo gufasha igihugu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, naho miliyari $5 zigashyirwa mu bikorwa byo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ibi bituma ubushakashatsi buganirwaho muri RCSS 2026 bugira uruhare rurenze urwo gusobanura uko ikirere gihinduka. Harimo gushaka uburyo amakuru ashobora gufasha mu buhinzi, mu igenamigambi ry’imijyi, mu kubaka ibikorwa remezo bihangana n’ingaruka z’ikirere, mu kubungabunga ibidukikije ndetse no kurengera ubuzima bw’abaturage.
Ni urugendo rwatangiye umwaka ushize
Inama ya mbere ya Rwanda Climate Science Symposium yabaye mu 2025, ihuza abashakashatsi, abafata ibyemezo n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gushaka uburyo ubumenyi bw’imihindagurikire y’ikirere bwarushaho kugira uruhare mu igenamigambi ry’igihugu.
Muri iyo nama ya mbere, hibanzwe ku guhuza abantu n’ibigo bikora ubushakashatsi, gusangira amakuru no kumenya ahari ubushobozi n’amakuru ashobora kwifashishwa mu gufata ibyemezo. Iya 2026 yo yateye indi ntambwe, yibanda cyane ku buryo ubushakashatsi bwashyirwa mu bikorwa bukavamo ibisubizo bifatika.
RCSS 2026 iyobowe na Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’ibigo bitandukanye birimo REMA, Rwanda Meteorology Agency, Rwanda Space Agency, Rwanda Green Fund, Kaminuza y’u Rwanda, AIMS na AKADEMIYA2063, ifite kandi ubufasha bwa GIZ Rwanda-Burundi binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda n’u Budage.
Mu gihe imihindagurikire y’ikirere ikomeje kugira ingaruka ku buhinzi, ibikorwa remezo, ubuzima n’ubukungu, ubutumwa bw’iyi nama ni uko ubushakashatsi budakwiye kurangirira mu bitabo cyangwa muri raporo, ahubwo bugomba kugera aho ibyemezo bifatirwa no kuvamo ibisubizo bigera ku baturage.
Muri M Hotel, ahateraniye inama yiga ku bumenyi n'ihindagurika ry'ikirere mu Rwanda