U Rwanda na Misiri byasinye amasezerano y’imikoranire mu kugenzura nikeleyeri n’imirasire
.jpeg)
U Rwanda na Misiri byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere no kugenzura ikoranabuhanga mu rwego rwa nikeleyeri n’imirasire, mu biganiro bagiranye ubwo bitabiriga Inama Rusange y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikeleyeri (IAEA) i Vienne.
Kuri uyu wa Gatatu i Vienne, U Rwanda ruhagarariwe n’Urwego rw'Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, ndetse na Misiri ihagarariwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibikorwa bya Nikeleyeri n’Imirasire, ENRRA, byasinye amasezerano y’ubufatanye ubwo bitabiraga Inama Rusange y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikeleyeri (IAEA) i Vienne.
Ni amasezerano y’imyaka itanu, agamije kongera ubufatanye hagati y’impande zombi no gufatanya guhangana n’ibibazo by’ubugenzuzi biriho n’iby’ejo hazaza, hamwe no guhanahana ubumenyi mu kugenzura ikoranabuhanga rya nikeleyeri n’imirasire (radiology) nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa ENRRA, Hany Khedr.
Aya masezerano ashimangira ibyo Misiri yiyemeje birimo gushyira imbere kwagura uruhare rwayo mu karere mu kugenzura ibikorwa bya nikeleyeri, yubakiye ku bunararibonye bwo kugenzura bwavuye mu gutanga uburenganzira ku ruganda rwa mbere rw'ingufu za kirimbuzi mu Misiri.
Iki gikorwa cyabaye ubwo bitabiraga Inama Rusange ya 70 y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikeleyeriya, IAEA, iri kubera muri Vienna International Centre kuva ku wa 14 kugeza ku wa 18 Nzeri.
Ubwo Rugigana Evariste, umuyobozi mukuru wa RURA na Hany Khedr umuyobozi wa ENRRA, bamaze gusinya amasezerano