U Rwanda rugiye kwakira inama ikomeye ku kurengera akayunguruzo ka Ozone

Aimable Dusabimana ·

U Rwanda rugiye kwakira inama ikomeye ku kurengera akayunguruzo ka Ozone

U Rwanda ruritegura kwakira Inama ya 38 y’Ibihugu bigize Amasezerano ya Montreal ku kurengera akayunguruzo ka 'Ozone' (MOP38), izahuza abahagarariye za Guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abikorera n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi.

Iyi nama izabera i Kigali kuva ku wa 2 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026, ikaba yitezweho kwitabirwa n’abantu bagera ku 1,000. Izibanda ku ngamba zo gukomeza kurinda akayunguruzo ka 'Ozone' no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

MOP38 izaba ibaye mu mwaka udasanzwe kuko hahurirana n’imyaka 10 ishize, mu Ukwakira 2016, ibihugu by’Isi bihuriye i Kigali bikemeza Kigali Amendment, inyongera ku Masezerano ya Montreal igamije kugabanya buhoro buhoro ikoreshwa ry’imyuka ya hydrofluorocarbons (HFCs).

Iyo myuka ikoreshwa cyane mu byuma bikonjesha n’ibibika ibintu mu bukonje, ariko ikagira uruhare rukomeye mu kongera ubushyuhe bw’Isi. Ishyirwa mu bikorwa ryuzuye rya Kigali Amendment rishobora gufasha kwirinda izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi ringana na 0.5°C kugeza mu mpera z’iki kinyejana.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, binyuze mu itangazo rya REMA rimenyesha iyi nama, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kongera kwakira ibihugu by’Isi i Kigali nyuma y’imyaka 10 Kigali Amendment yemejwe.

Yagize ati:

“U Rwanda rwishimiye kongera kwakira Isi i Kigali, nyuma y’imyaka icumi ibihugu bihuriye hano bikemeza Kigali Amendment. MOP38 ni umwanya wo kureba intambwe imaze guterwa, ariko tunareba ibindi bikenewe kugira ngo ibyo twiyemeje bishyirwe mu bikorwa byuzuye.”

Dr Arakwiye yavuze ko hakenewe gukomeza kugabanya imyuka ya HFCs ifite ubushobozi bukomeye bwo kongera ubushyuhe bw’Isi, kongera imikorere myiza y’ibikoresho bikonjesha no kwagura uburyo bwo gukonjesha butangiza ibidukikije. Yagaragaje ko ibi bishobora kugira akamaro ku bidukikije, umutekano w’ibiribwa, ubuzima ndetse n’iterambere ry’ubukungu.

Amasezerano ya Montreal afatwa nk’imwe mu gahunda mpuzamahanga zagize uruhare rukomeye mu kurengera ibidukikije, kuko yafashije Isi guhagarika ikoreshwa ry’igice kinini cy’ibinyabutabire byangiza akayunguruzo ka ozone, bigatuma gatangira gusubirana.

Dr Arakwiye yavuze ko hakenewe gukomeza kugabanya imyuka ya HFCs ifite ubushobozi bukomeye bwo kongera ubushyuhe bw’Isi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubunyamabanga bwa Ozone, Megumi Seki, yavuze ko kongera guhurira i Kigali bizaha ibihugu umwanya wo kureba ibyagezweho mu myaka 10 ishize no kongera imbaraga mu gushyira Kigali Amendment mu bikorwa mu myaka iri imbere.

Mu bikorwa biteganyijwe muri MOP38 harimo amahugurwa azabera muri African Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold-chain (ACES), ibikorwa byo kwizihiza imyaka 10 ya Kigali Amendment, imurikagurisha ry’ikoranabuhanga rijyanye no gukonjesha ritangiza ikirere rizabera muri Kigali Convention Centre, ndetse n’ihuriro rizibanda ku bufatanye bugamije guteza imbere intego z’Amasezerano ya Montreal.

Iyi nama izaba kandi umwanya wo guhuza imyanzuro ya politiki n’ikoranabuhanga, ishoramari ndetse n’ubufatanye bikenewe kugira ngo ingamba zo kurinda akayunguruzo ka ozone no kugabanya imyuka ihindura ikirere zishyirwe mu bikorwa.

U Rwanda rugiye kwakira inama ikomeye ku kurengera akayunguruzo ka Ozone

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza