U Rwanda na UNICEF bigiye kongera imbaraga mu burezi n’imibereho myiza y’abana

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, n’Umuyobozi wa UNICEF mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo baganiriye ku kongera imbaraga mu bufatanye bw’imyaka 40, hibandwa ku burezi, ubuzima, imirire n’ingo mbonezamikurire y’abana bato.
U Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, byiyemeje kongera imbaraga mu bufatanye no kwagura ishoramari rigamije guteza imbere imibereho myiza y’abana, cyane cyane mu burezi, ubuzima n’imirire.
Ibi byagarutsweho mu biganiro Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagiranye na Etleva Kadilli, Umuyobozi wa UNICEF mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Ibiganiro byibanze ku gushaka uburyo ishoramari mu nzego zifitiye abana akamaro ryakongerwa, by’umwihariko muri gahunda z’Ngo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD), zifasha abana gukura neza mu mitekerereze, mu mubiri, mu marangamutima no mu mibanire n’abandi.
Imyaka 40 y’ubufatanye
U Rwanda na UNICEF bigiye kwizihiza imyaka 40 bimaze bikorana mu guteza imbere uburenganzira n’imibereho myiza y’abana. UNICEF yatangiye ibikorwa byayo by’iterambere mu Rwanda mu 1986, ikorana na Guverinoma mu nzego zirimo ubuzima bw’abana, imirire, uburezi, kurengera abana n’iterambere ryabo.
Mu myaka ishize, ubufatanye bwibanze no ku kongera serivisi z’imbonezamikurire, zirimo ibigo bya ECD, amahugurwa y’abarezi n’ababyeyi, ndetse no gufasha imiryango kubona serivisi z’ubuzima n’imirire myiza.
Raporo ya UNICEF ku ngengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2026/2027 igaragaza ko amafaranga agenewe inzego z’imibereho myiza, zirimo uburezi, ubuzima, imibereho myiza n’amazi n’isuku, yiyongereyeho 4,2% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Ibiganiro byo kongera ishoramari mu bana bije mu gihe u Rwanda rutegura ingengo y’imari y’umwaka wa 2027/2028, aho bizakomeza gushyira amafaranga mu bikorwa biteza imbere uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage biri mu by’ingenzi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, n’Umuyobozi wa UNICEF mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo Etleva Kadilli
UNICEF yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Car Free Day