U Rwanda rwateganyije miliyari 24.8 Frw zo kongera uburezi bw’abana bafite ubumuga

Guverinoma y’u Rwanda yateganyije gushora miliyari 24.8 Frw kugeza mu 2029 mu bikorwa byo kongera amahirwe y’uburezi ku bana bafite ubumuga.
Miliyari 18.66 Frw muri ayo mafaranga zizakoreshwa mu gushyiraho amashuri atanu yihariye, ishuri rimwe muri buri ntara n’irindi mu Mujyi wa Kigali, azafasha cyane cyane abana bafite autism n’ubundi bumuga bwo mu mitekerereze.
Andi miliyari 3.75 Frw yagenewe kubaka no gushyira ibikoresho mu bigo 20 bizajya bifasha mu gusuzuma no gutanga serivisi ku bana bafite ibyo bakeneye byihariye, mu gihe miliyari 2.4 Frw zizashyirwa mu burezi budaheza.
Leta yifuza ko umubare w’abana bafite ubumuga bari mu mashuri abanza wava ku 31,751 bari banditswe mu 2023/24 ukagera ku 80,323 mu 2028/29.
Gahunda izajyana no kongera abarimu bafite ubumenyi mu burezi budaheza, ibikoresho bifasha abafite ubumuga, ibyumba bibakwiriye n’uburyo bwo gutahura hakiri kare ibyo umwana akeneye kugira ngo abashe kwiga neza.