Abadepite basabye ko abohereza Abanyarwanda gukorera hanze bashyirirwaho amabwiriza akomeye

Ibanze Admin ·

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Abadepite mu Rwanda basabye ko hashyirwaho uburyo bunoze bwo kugenzura ibigo n’abantu bahuza Abanyarwanda n’akazi ko mu mahanga, nyuma y’impungenge z’uko icyuho kiri mu mategeko gishobora gushyira abashaka akazi mu byago.

Iki kibazo cyagarutsweho nyuma ya raporo ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu yo korohereza urujya n’uruza rw’abakozi.

Abadepite bagaragaje ko kuba nta bigo byigenga byemewe kandi bigenzurwa neza byo gushakira Abanyarwanda akazi hanze bishobora guha icyuho abatekamutwe babizeza akazi katabaho, bakabambura amafaranga cyangwa bakabashyira mu bikorwa byo kubacuruza no kubakoresha nabi.

Basabye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo gutanga mu gihe cy’amezi atatu gahunda igaragaza uko politiki izashyirwa mu bikorwa, harimo no gushyiraho amabwiriza agenga ibigo byohereza abakozi hanze.

Iki kibazo kigaragaza ko gushakira Abanyarwanda amahirwe y’akazi ku isoko mpuzamahanga bisaba kutareba gusa umubare w’akazi kaboneka, ahubwo no kubaka uburyo bwo kurinda ushaka akazi kuva atangiye gushaka umukoresha kugeza ageze aho azakorera.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza